Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, yagaragaje ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda wageze kuri miliyari 5.798 Frw mu gihembwe cya kabiri cya 2025, bigaragaza izamuka rya 7,8%, mu gihe wari wazamutseho 6,5% mu gihembwe cya mbere cya 2025.
Imibare igaragaza ko serivisi zagize uruhare rwa 50% mu musaruro mbumbe w’igihugu, ubuhinzi bugira uruhare rwa 23%, inganda zigira uruhare rwa 21%, na ho ibindi bisigaye bigira uruhare rwa 5% mu musaruro mbumbe w’igihugu.
By’umwihariko muri iki gihembwe ubuhinzi bwagize uruhare rwa 8%, inganda zigira uruhare rwa 7% na ho serivisi zazamutseho 9%.
Umuyobozi Mukuru wa NISR, Ivan Murenzi, yavuze ko ubwiyongere bw’uruhare rw’ubuhinzi mu musaruro w’ubuhinzi buturuka ku bihingwa ngengabukungu byoherezwa hanze.
Ati “Urebye mu mibare ubona ko uruhare runini ari urw’ibihingwa byoherezwa mu mahanga byiyongereye ku rugero rwa 42% muri iki gihembwe, wareba neza ukabona ko ikawa yagizemo uruhare runini cyane ugereranyije n’ibihingwa ngandurarugo, umusaruro wabyo wari muke, kuko byiyongereye ku rugero rwa 3%.”
Umusaruro w’ibihingwa byohererezwa mu mahanga wazamutseho 42%, bitewe n’izamuka rya 121% ry’umusaruro wa kawa, ryaturutse ku bicuruzwa byiza ku isoko mpuzamahanga ndeste n’imbaraga zashyizwe muri gahunda yo gusimbuza ibiti bishaje bya kawa n’iyo gusazura ibihari.
Ni mu gihe umusaruro w’icyayi wo wagabanyutseho 9%.
Umusaruro w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri wazamutseho 12%, umusaruro w’ibikorwa by’ubwubatsi wazamukaho 5%, mu gihe uw’inganda zitunganya ibintu bitandukanye wazamutseho 8%.
Umusaruro uva mu nganda wazamutse bitewe ahanini n’izamuka rya 10% ry’umusaruro w’inganda zitunganya ibiribwa, izamuka rya 19% ry’umusaruro w’inganda zikora ibikoresho by’ibyuma, imashini n’ibikoresho byazo, izamuka rya 24% ry’umusaruro w’inganda zikora ibikoresho bitari ibyuma, cyane cyane pulasitiki n’izindi, n’izamuka rya 23% ry’umusaruro w’inganda zikora ibikoresho by’ibyuma cyane cyane sima.
Ku rundi ruhande, umusaruro w’inganda zikora imyenda, inkweto n’ibikomoka ku mpu wagabanyutseho 9%, na ho uw’izitunganya ibinyobwa n’itabi ugabanyukaho 4%.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko hari ibiri gushyirwamo imbaraga ngo umusaruro w’inganda n’izindi serivisi urusheho kwiyongera.
Ati “Turi gushaka uko twongera umusaruro by’umwihariko uw’inganda, kuko mu bihugu bimwe inganda zikora amasaha 24 by’umwihariko bakabyaza umusaruro amahirwe y’ibiciro by’amashanyarazi biri hasi mu gihe abantu baba batayakoresha cyane bagakora mu ijoro, ariko kugira ngo bigerwego hari ibindi biba bikenewe nka serivisi z’ubwikorezi na restaurants.”
Mu rwego rwa serivisi; umusaruro uva mu bucuruzi buranguza n’ubudandaza wazamutseho 13%, uw’ibikorwa by’ubwikorezi wazamutseho 5% harimo umusaruro w’ubwikorezi bwo mu kirere wagabanyutseho 13%, mu gihe uw’ubwikorezi bwo ku butaka wazamutseho 10%.
Umusaruro wa serivisi z’amacumbi na restaurants wagabanyutseho 7%, nyuma y’uko wari wazamutseho 18% mu gihembwe nk’iki cya 2024.
Umusaruro wa serivisi z’imari wazamutseho 8%, uw’itumanaho n’ikoranabuhanga uzamukaho 11%, uwa serivisi z’inzego za leta uzamukaho 16%, uw’uburezi uzamukaho 5%, na ho uw’ibikorwa by’ubuvuzi uzamukaho 10%.