Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAIran na Misiri bishaka gushinga umuryango w’ubutabarane mu Burasirazuba bwo Hagati

Iran na Misiri bishaka gushinga umuryango w’ubutabarane mu Burasirazuba bwo Hagati

Iran na Misiri byagaragaje ubushake bwo kumvisha ibindi bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati ngo byihurize hamwe bishinge umuryango w’ubwirinzi no gutabarana mu bya gisirikare bihuriyeho waba ukora nka OTAN.

 

Byavugiwe mu nama idasanzwe yateraniye i Doha ihurije hamwe abayobozi b’ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati bihuriye mu Muryango w’Ubufatanye bw’Ibihugu by’Abayisilamu (OIC).

Icyo gitekrezo gikurikiye igitero Israel iherutse kugaba i Doha mu murwa mukuru wa Qatar mu nyubako yaberagamo ibiganiro by’abahagarariye umutwe wa Hamas. Ni nyuma kandi y’ibindi bitero by’iminsi 12 Israel yagabye muri Iran, n’intambara ikomeje kubera muri Gaza.

Abarabu n’abayobozi ba Iran batanze umuburo ko kudashyira hamwe mu bwirinzi nk’ibihugu byo mu Burasizuba bwo Hagati bishobora kubashyira mu byago byo kwisanga buri gihugu muri ibyo ari ikinyantege nke imbere ya Israel.

Iran yagaragaje ko hatagize igikorwa Arabie Saoudite, Turikiya na Iraq bishobora kuba ari byo Israel izakurikizaho mu kugaba ibitero.

Umuyobozi ushinzwe Uburebgerazuba bwa Asia n’Amajyaruguru ya Afurika mu Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, Mehdi Shoushtari yagize ati “Ubu haracyari kare ku kwemeranya ku gushinga uwo muryango ariko igihe cyiza cyo kubikora ni iki kurusha uko ibintu byari bimeze mbere.”

The Jerusalem Post yanditse ko Misiri yagaragaje ubushake bwo kuba icyicaro cy’uwo muryango no kuwutera inkunga kuko ishaka kuba igicumbi cy’ubwirinzi mu bya gisirikare mu bihugu by’Abayisilamu.

Nubwo uwo muryango ukiri kuganirwaho hari imbogamizi z’uburyo kuwushinga byakorwa kuko ibihugu biri mu Burasirazuba bwo Hagati bisanzwe bifitanye amakimbirane ndetse no kuba Turikiya iri muri NATO kandi yaba ari umwe mu banyamuryango bakomeye muri uwo muryango.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments