Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUImaramatsiko ku gitabo ‘Les Mille Collines à coup de Pédal’ kivuga akamaro...

Imaramatsiko ku gitabo ‘Les Mille Collines à coup de Pédal’ kivuga akamaro k’igare mu Rwanda

Igitabo ‘Les Mille Collines à coup de Pédal’ cyanditswe na Ndwaniye Joseph afatanyije n’umunyabugeni ushushanya w’Umubiligi, Paul De Gobert, gisobanura u Rwanda rw’uyu munsi, ibyiza by’imisozi irugize, imibereho y’abaturage barutuye, n’akamaro igare ribafitiye mu buzima bwabo bwa buri munsi.

 

Paul De Gobert ni Umubiligi uzwi ku rwego rw’Isi mu bugeni bujyanye no gushushanya akaba yaranabiherewe igihembo gihabwa abageze kuri urwo rwego, aho bamugenera icyicaro cy’inzu y’igihe cyose, yitaruye mu murwa wa Paris mu Bufaransa nk’ikimenyetso cy’ubuhanga no gusigasira ubugeni akora. Ni we washushanyije muri Metro ya Vandervelde i Bruxelles n’ahandi hatandukanye.

Joseph Ndwaniye we ni umuforomo w’inzobere mu bijyanye na kanseri y’amaraso, akaba n’umwanditsi w’ibitabo.

Aba bagabo bombi bagaragaje cyane uko igare mu Rwanda ari ingirakamaro mu buryo butandukanye.

Ndwaniye ati “Rifasha mu buryo bw’ingendo zihuza uturere, imikoreshereze yaryo ya buri munsi, yerekana ubudaheranwa, gutwara ibicuruzwa n’abantu, kudatinya gukoresha imbaraga, n’ibindi.”

Yashimangiye ko hasanzwe haba amarushanwa y’amagare mu Rwanda ariko shampiyona y’Isi y’amagare ari agahebuzo.

Ati “Noneho rero ikiruta ibindi ni shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare igiye kubera bwa mbere ku Mugabane wa Afurika mu gihugu cyacu u Rwanda, ni intambwe ikomeye mu ruhando mpuzamahanga rw’imikino.”

Joseph Ndwaniye na Paul De Gobert, banyuze mu bitangazamakuru bitandukanye basobanura igitabo cyabo cyasohotse mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare izangira tariki 21 kugeza ku wa 28 Nzeri 2025 i Kigali.

Joseph Ndwaniye ati “Iki gitabo cyakiriwe neza kandi vuba hano mu Bubiligi no mu Rwanda, kuva cyasohoka, twavuga nko ku biganiro twagiranye na Radio na Televiziyo y’Igihugu cy’u Bubiligi mu kiganiro gikurikirwa cyane cyitwa ‘Les Belges du Bout du Monde’, igihe habaga ‘Tour du Rwanda’.”

Ababibiligi bifuzaga kumenya byinshi kuri Shampiyona y’Isi y’Amagare, bafite amatsiko yo kumenya uko iri rushanwa rigiye kubera bwa mbere muri Afurika ryateguwe. Kuri benshi bumvaga ari ibintu bibatangaje cyane.

Bibazaga ukuntu ikipe y’u Bubiligi izajya mu Rwanda cyane ko hari ibibazo hagati y’ibihugu byombi.

Ndwaniye ati “Ariko bibagirwaga ko siporo buriya ari ikintu gikomeye mu komora ibikomere ku mutima, ikaba gahuzamiryango, kandi ikaba yakemura n’aho bikomeye.”

Iki gitabo cyakiriwe kandi mu nzu y’Ibitabo yitwa Librebook ihereye muri Komine ya Ixelles i Bruxelles, kinamurikwa mu nzu ndangamuco ya Komini ya Ganshoren.

Aba banditsi bahamya ko iki gitabo cyabaye uburyo bwo kuvuga cyane kuri Shampiyona y’Isi y’Amagare igiye kubera i Kigali.

Ndwaniye ati “Ikindi nabwira bagenzi banjye b’Abanyarwanda ni uko kwakira aya marushanwa mpuzamahanga ku rwego rw’Isi mu Rwanda ni amahirwe akomeye. Urugero ni nko kwakira umukino w’umupira w’amaguru ku rwego rw’Isi, bisigira inyungu igihugu, umuturage. Siporo kandi ituma abantu bishima, bakaruhura umutwe, haberamo n’izindi gahunda nyinshi zo kwagura ubukungu n’ubumenyi ndetse n’ububanyi n’amahanga, tutibagiwe kugira ni ubunararibonye mu kwakira ibikorwa nk’ibi.”

Iki gitabo cyamurikiwe mu Bubiligi ndetse benshi baragikunda

 

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments