Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeIMYIDAGADUROUbuzima bwa Bruce Willis buri hagati y’urupfu n’umupfumu

Ubuzima bwa Bruce Willis buri hagati y’urupfu n’umupfumu

Ubuzima bwa Bruce Willis wamamaye muri sinema i Hollywood bukomeje kwibazwaho n’umuryango we, nyuma y’aho arwaye indwara yo mu bwonko igira ingaruka ku myitwarire, ubushobozi bwo kumenya ibintu ndetse n’imibanire n’abandi.

 

RadarOnline yatangaje ko amakuru yakuye mu bantu ba hafi y’umuryango we, agaragaza ko bamwe batangiye kwiheba ko yaba ari mu bihe bya nyuma.

Umwe yagize ati “Byabaye ibintu bibabaje cyane ku muryango kubona uyu mugabo wari muzima, bakundaga cyane, atakaza ubushobozi bwo kuvuga cyangwa kwinyeganyeza, ndetse akaba atakimeze nk’uko yari asanzwe. Ntabwo ashobora kwiyuhagira, kwambara cyangwa kwiyitaho. Ntanashobora kurya, akeneye umuntu umutamika, ubu yishingikirije ku bamwitaho gusa.’’

Uwahaye iki kinyamakuru amakuru yakomeje agira ati “Abamukunda batangiye gutinya ko igihe cye ku isi kigiye kurangira. Byabaye ngombwa ko babyakira. Bazi neza ko nta muti, nta buvuzi bushobora guhagarika cyangwa kugabanya kwiyongera kw’iyi ndwara mbi cyane.”

Mu minsi ishize umugore wa Bruce Willis, Emma Heming, mu kiganiro cya ABC News Special, yagaragaye avuga ku mibereho y’umuryango we nyuma y’uko Bruce Willis asanganywe iyi indwara ikomeye afite, aho yavuze ko uyu mukinnyi wa filime yatangiye kwitabwaho mu buryo bwihariye.

Icyo gihe yavuze ko Bruce Willis atakibana n’umuryango we mu rugo, ahubwo ari mu rugo rwita ku bafite indwara nk’izo. Gusa abarebye iki kiganiro ntabwo bishimiye amahitamo y’umuryango we, ariko umugore we avuga ko nta kindi bari gukora.

Dr. Gabe Mirkin, usanzwe ari inzobere mu by’ubuzima aheruka kuvuga ko ‘kubera ibihe Bruce Willis arimo, adasigaje imyaka ibiri agihumeka uw’abazima’.

Bruce Wills w’imyaka 70 muri Werurwe 2022 nibwo yaretse gukina filime nyuma yo gufatwa n’ubu burwayi, muri Gashyantare 2023 ibintu byakomeje kuzamba ndetse umuryango we utangaza ko uburwayi bwe bukomeje kwiyongera.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments