Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGANiger: Umutwe w’iterabwoba wishe abantu 22 bari mu mubatizo

Niger: Umutwe w’iterabwoba wishe abantu 22 bari mu mubatizo

Umutwe w’iterabwoba utaramenyekana wishe abantu 22 bari mu birori byo kwizihiza umubatizo, mu gace ka Tillabéri muri Niger.

 

Inzego z’umutekano muri ako gace zasobanuye ko uyu mutwe wishe abantu 15 bari muri ibyo birori ndetse wica abandi 7 bari mu nzira ijya ahabereye ibyo birori.

Maikoul Zodi uharanira uburenganzira bwa muntu muri ako gace yavuze ko “Mu gihe abantu bari mu biriro byo kwizihiza umubatizo, ni bwo abantu bitwaje intwaro baje bagatangira kurasa bamwe bagapfa.”

Igisirikare cyo muri Niger cyavuze ko icyo gitero gifite aho gihuriye n’umutwe wa Al-Queda ndetse n’indi mitwe ishingira ku myemerere ya Islam, kuko ari yo ikunze gukora ibkorwa nk’ibyo muri ako gace.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu uvuga ko ibikorwa by’iterabwoba muri ako gace bimaze kwiyongera kuko imibare igaragaza ko guhera muri Werurwe 2025, hamaze gupfa abantu 127, abandi bakuwe mu byabo kuko inzu zabo zatwitswe izindi zigasenywa.

Uyu muryango uvuga ko iyo mibare ari mike ugereranyije n’abagwa muri ibi bitero, ndetse n’abakomeretse ntibamenyekana kuko ibitangamakuru bitagera ahabereye ibitero nk’ibi, ndetse abaturage batinya gutanga amakuru kubera ubwoba bw’uko aribo bakurikira mu bindi bitero.

Iki kibazo Niger kandi igisangiye na Burkina Faso na Mali, kuko ibihugu byose byayogojwe n’imitwe y’iterabwoba.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments