Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGATrump yise abaharanira uburenganzira bw’Abirabura umutwe w’iterabwoba

Trump yise abaharanira uburenganzira bw’Abirabura umutwe w’iterabwoba

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yavuze ko itsinda ryitwa Antifa riharanira kurwanya ubuhangange bw’abazungu, irondaruhu, guharanira uburengenzira bw’abirabura n’ibindi muri icyo gihugu ari umutwe w’iterabwoba.

 

Antifa ni ihuriro ry’abantu barwanya ingingo zitandukanye muri Amerika ariko ryavukiye mu Budage mu myaka ya 1920 rirwanya ingengabitekerezo y’aba-Nazi.

Gusa si umutwe ukora mu buryo buzwi kuko ari amatsinda atandukanye cyangwa abantu ku giti cyabo bakora ibikorwa nko kwigaragambiriza izo ngingo batemera.

Trump yikomeye iryo huriro aryita umutwe w’iterabwoba nyuma y’icyumweru kimwe inshuti ye y’akadasohoka yari impirimbanyi y’intekerezo zishingiye ku gusubiza Amerika ubuhangange yahoranye, Charlie Kirk yiswe arashwe.

Kirk kandi yashyigikiraga ibitekerezo by’Ishyaka ry’aba-Republicain rya Donald Trump ndetse akanakwirakwiza ibitekerezo bishyira abazungu hejuru (White Supremacism) biri no mu byatumaga hari ababimwangira.

Nyuma y’urupfu rwe bamwe mu bakomeye mu ishyaka ry’aba-Republicain barimo na Visi Perezida wa Amerika, JD Vance bashinje urwo rupfu abahezanguni badashyigikiye ubutegetsi bwa Donald Trump bavuga ko ari bo baha amafaranga Antifa.

Donald Trump yanditse ku rubuga rwe rwa Truth Social ati “Nishimiye kubwira Abanyamerika bakunda Igihugu ko ubu Antifa nyifata nk’umutwe ukomeye w’iterabwoba. (…) Uduteje ibyago kandi ushamikiye ku bahenzanguni badashyigikiye ubutegetsi.”

Trump yongeyeho ko abaha amafaranga Antifa bagomba kugezwa imbere y’ubutabera.

Antifa yagaragaye cyane muri Amerika mu 2020 mu myigaragambyo ikomeye yakurikiye iyicwa ry’Umwirabura witwaga George Floyd wishwe arashwe n’umupolisi.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments