Mu gihe habura umunsi umwe gusa ngo hatangire Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera mu Mujyi wa Kigali tariki ya 21-28 Nzeri 2025, imyiteguro y’iri rushanwa igeze ku musozo.
Kigali igiye gukora amateka yo kuba umujyi wa mbere wo muri Afurika wakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare, aho iri rushanwa ngarukamwaka rizakinwa ku nshuro ya 98 kuva ribaye bwa mbere mu 1921.
Ku wa Cyumweru, tariki ya 21 Nzeri 2025, hazakinwa icyiciro cy’abasiganwa n’ibihe mu bagore no mu bagabo, aho Umunya-Afghanistan, Yulduz Hashimi, mu cyiciro cy’abagore ari we uzahaguruka mbere y’abandi saa Ine n’iminota 10.
Aho uyu mukinnyi ba bagenzi be bazanyura hamaze gutegurwa, haba ku byapa byo ku mihanda bibayobora, ndetse n’ibyuma bifasha abafana kureba igare hirindwa n’impanuka byagezemo.
Si aha gusa kandi aho bazatangirira muri BK Arena hamaze gutunganywa, ndetse n’aho bazasoreza mu ihuriro ry’imihanda kuri Kigali Convention Centre na ho ni uko.
Abakinnyi b’inkwakuzi baturutse mu bihugu 110 bageze i Kigali kare, batembera imihanda ndetse banakora imyitozo izabafasha kwitwara neza muri iri rushanwa rizamara iminsi irindi riri gukinwa.
Ibyapa byamamaza n’aho abafana bazajya bafatira amafunguro banica akanyota hamaze gutegurwa, hasigaye umunsi nyir’izina ibirori bya Kigali nk’umujyi ugezweho wo gutwaramo igare ndetse witeguye guha ikaze Isi yose.
Abazaba bari mu myanya y’icyubahiro bateguriwe uburyo bwo gukurikirana isiganwa imbonankubone, buri mukinnyi muri 917 bazakina iri siganwa akazabanyura mu maso.








