Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAFARDC yagabye ibitero bya Sukhoi-25 na drone mu bice AFC/M23 igenzura

FARDC yagabye ibitero bya Sukhoi-25 na drone mu bice AFC/M23 igenzura

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zabyutse zigaba ibitero by’indege ya Sukhoi-25 na drone ya CH-4 ku bice byo muri teritwari ya Masisi bigenzurwa n’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bw’iki gihugu.

 

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yasobanuye ko iki gitero cyagabwe mu bice bituwe cyane birimo Bibwe, Chysto, Hembe, Nyange no mu bice bihana imbibi; bipfiramo abasivili benshi.

Ati “Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Nzeri 2025, Leta y’iterabwoba ya Kinshasa yakoze ubwicanyi, ikora ibyaha by’intambara bikomeye. Ihuriro ryayo ryarashe ku bice bituwe cyane bya Bibwe, Chysto, Hembe no mu bice bihana imbibi, rikoresheje drone ya CH-4 n’indege ya Sukhoi-25 yaje kabiri.”

Kanyuka yakomeje ati “Saa mbiri n’iminota itatu z’igitondo, ikindi gitero cya drone ya CH-4 cyagabwe muri Nyange no mu bice bihana imbibi, bitera impfu z’abasivili benshi.”

AFC/M23 yagaragaje ko Leta ya RDC ikomeje kudobya gahunda y’amahoro ya Doha, bityo ko bishimangira uburyo amahitamo yayo rukumbi ari intambara.

Iri huriro ryatangaje ko mu gihe ibi bitero bikomeje, hakaba hakomeje itsembabwoko no gukwirakwiza imvugo zibiba urwango cyane cyane muri teritwari ya Uvira, rifite uburenganzira bwo kwirwanaho no kurinda abaturage binyuze mu gusenyera ikibi aho gituruka.

Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, Benjamin Mbonimpa yagize ati “Mu bwibone, Kinshasa yarenze ku gahenge itashakaga gusinya. Byashobotse kubera igitutu Bwana Boulos yashyize kuri Leta ya Kinshasa. Ubu ihuriro rigamije ikibi ryahisemo gushoza intambara, AFC/M23 izirwanaho gitwari.”

Bigizwemo uruhare na Leta ya Qatar, Leta ya RDC na AFC/M23 byagiranye amasezerano yo guhagarika imirwano muri Mata 2025, biyashimangira tariki ya 19 Nyakanga ubwo byashyiraga umukono ku mahame abiganisha ku masezerano y’amahoro.

Gusa imirwano ntiyahagaze kuko ihuriro rya Wazalendo rishyigikiwe na Leta ya RDC ryakomeje kugaba ibitero ku birindiro bya AFC/M23 no ku basivili mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Benjamin Mbonimpa yatangaje ko AFC/M23 izirwanaho gitwari
Lawrence Kanyuka yatangaje ko AFC/M23 izasenyera ikibi aho gituruka
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments