Raporo y’ibiro bya Loni rishinzwe uburenganzira bwa muntu (OHCHR) yagaragaje ko mu mezi atandatu ya mbere ya 2025 intambara yo muri Sudani yahitanye abasivili barenga 3384.
Intambara ihanganishije ingabo za leta ya Sudani n’iza Rapid Support Force yatangiye muri Mata 2023.
Loni igaragaza abasivile 3384 bishwe muri iyi ntambara bangana na 80% by’imibare itangazwa na Leta.
Bivugwa ko umubare munini w’abasivili bicwa n’ibisasu biremereye birasirwa kure n’ibitero bya drone n’indege z’intambara.
Iyi raporo igaragaza ko abantu benshi baguye mu bitero RSF yagabye mu Mujyi wa El Fasher, ZamZam no mu nkambi ya Abu Shouk irimo abavuye mu byabo muri Mata.
Igaragaza ko abantu 990 bishwe ari ibikorwa byateguwe kuruta uko baba baraguye mu ntambara.
Umuvugizi wa OHCHR, Jeremy Laurence yavuze ko “umwe mu batangabuhamya wabonye ingabo za Sudani ziri mu bikorwa byo guhiga bukware abarwanyi ba RSF muri East Nile, Khartoum hagati ya Werurwe na Mata yavuze ko yabonye abana bafite imyaka 14 na 15, bashinjwa kuba muri RSF, muri make bishwe.”