Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAPutin ashobora kuzitabira Igikombe cy’Isi kizabera muri Amerika

Putin ashobora kuzitabira Igikombe cy’Isi kizabera muri Amerika

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, ashobora kwemera ubutumire bwa mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, wamusabye kuzitabira Igikombe cy’Isi kizabera mu gihugu cye mu 2026.

 

Ibi byatangajwe na Ambasaderi w’u Burusiya mu Bwongereza, Andrey Vladimirovich Kelin, nk’uko byatangajwe n’igitangazamakuri cy’Abongereza cya LBC, ku wa Kane, tariki ya 18 Nzeri 2025.

Yagize ati “Hari ibitekerezo byinshi. Mbere bavuganye [Putin na Trump] ku kuba bakurikirana umukino wa Ice Hockey wahuza Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burusiya, undi numva ni bishoboka ni uw’umupira w’amaguru. Yego ryaba ari irushanwa ry’umupira w’amaguru ariko mureke tuzabe tubivugaho.”

Ibi bishimangira amagambo yatangajwe na Perezida Trump mu kwezi gushize kwa Kanama 2025, ubwo yavugaga ko Putin ashobora kujya kumureba kubw’impamvu runaka cyangwa ntajyeyo bitewe n’uko abyifuza.

Aba bagabo bombi baheruka guhurira mu nama ya Alaska 2025, mu gihe bashobora kongera guhura bakurikiye umwe mu mikino y’Igikombe cy’Isi kizakirwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada.

Uzibye ibihugu bizaberamo iri rushanwa, ibindi byamaze kubona itike yo kuzarihanganira kuva tariki ya 11 Kamena kugeza tariki ya 19 Nyakanga ni 16.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments