Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yasabye abarangije amasomo ya bo muri Kaminuza yigisha ubuhinzi n’ubworozi bubungabunga ibidukikije iherereye mu Karere ka Bugesera, RICA, guharanira ko u Rwanda rugera ku ntego rwiyemeje yo kwihaza mu biribwa.
Yabigarutseho kuri uyu wa 19 Nzeri 2025 mu birori byo gusoza ku mugaragaro amasomo ku banyeshuri 83 barangije amasomo mu mashami atandukanye arebana n’ubuhinzi n’ubworozi.
Iyi Kaminuza ifite intego zo kwigisha urubyiruko rw’u Rwanda ubumenyi bugezweho bugamije guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi bujyanye n’igihe.
Abahasoreza amasomo bahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubuhinzi burengera ibidukikije [Conservation Agriculture], ariko buri umwe akaba afite icyiciro runaka cy’ubuhinzi cyangwa ubworozi yihuguyemo by’umwihariko.
Mu mwaka wa gatatu, umunyeshuri ashobora guhitamo kuba inzobere mu bworozi [Animal Production], cyangwa ubuhinzi [Crop Production], gukoresha imashini mu buhinzi [Mechanization] ndetse no gutunganya no kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi [Food Processing].
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengimana, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda iharanira gukorana n’imiryango nka Buffet Foundation mu gutegura ikiragano gishya cy’abanyarwanda bafite ubumenyi mu ngeri zitandukanye.
Yashimangiye ko abarangije amasomo yabo bahamagariwe gukora nyuma y’uko barangije amashuri yabo cyane ko NST2 igena ko u Rwanda rwihaza mu biribwa kandi rukabona n’ibyo rwohereza mu mahanga.
Ati “Intego ya Guverinoma y’u Rwanda ni uko twongera umusaruro nibura ku kigero cya 50% bikaba ari ibihingwa by’ingenzi mu rwego rwo kwihaza mu biribwa, kwigira no guhangana ku isoko mpuzamahanga.
Yongeyeho ati “Kugira ngo ibyo tubigereho rero turi gushyira imbaraga mu guhindura ubuhinzi, butanga umusaruro, guhingira amasoko n’urwego rurambye. Rero nk’inzobere mu buhinzi bubungabunga ibidukikije muri mu mwanya mwiza wo kuyobora iyo mpinduka yo kugira ubuhinzi bugezweho, no guhanga udushya tw’ikoranabuhanga mu buhinzi.”
Yabibukije ko ubumenyi bahawe atari ku bw’inyungu zabo gusa ahubwo bigamije gufasha igihugu mu rugamba rw’iterambere, binyuze mu gukemura ibibazo no kurema amahirwe yahindura umuryango nyarwanda.
Yabifurije ishya n’ihirwe, anasabye kandi kugendera ku ndangagaciro nyarwanda, ubunyangamugayo, ubudahemuka mu rugamba rwo guharanira impinduka nziza.
Guverinoma y’u Rwanda kandi yashimye umusanzu wa RICA mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu gihugu, inizeza ko izakomeza gufatanya na yo muri urwo rugendo.
Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa RICA, Dr. Olusegun Yerokun, yasabye abarangije amasomo yabo gukomeza kuba abaharanira impinduka nziza kuri sosiyete.
Ati “Banyeshuri murangije, amahugurwa mwahawe muri RICAyabateguriye kuyobora impinduka mu buhinzi. Mwahawe ubumenyi ngiro n’ubumenyi bubafasha kumva neza ihuriro riri mu buhinzi, ibidukikije n’imibereho myiza y’abaturage. Ubumenyi mufite ni imbuto zizabafasha kuzana impinduka no gutegura ahazaza heza ku Banyarwanda.
Yakomeje ati “Muri imbarutso z’impinduka. Urungano rwanyu ruzi ubwihutirwe n’akamaro ko guhanga udushya tuzana ibisubizo. Mugende mubishyire mu bikorwa, mumenyekanishe ibikorwa by’ubuhinzi bubungabunga ibidukikije, muteze imbere ikoranabuhanga, muharanire ingamba zirambye, munigisha abaturage b’aho mutuye.”
Abahizi abandi mu byiciro bitandukanye abarimo Abiringiyimana Enock,wize Animal Production, Niyigena Irahoza Evelyne, wize Crop Production, Niyonshuti Vincent ndetse na Rutwaza Mujawimana Marie Mediatrice wahize abandi.
Hahembwe kandi n’abanyeshuri bakoze imishinga yahindura ubuzima bw’abaturage ari bo Arahirwa Ineza Kevin wiga Crop Production systems na Mukankusi Fillette.
Arahirwa Ineza Kevin wavuze ahagarariye abandi, yagaragaje ko bafite intego yo gukora ibishoboka bagahindura uburyo ubuhinzi bukorwamo hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ati “Ntabwo duhawe impamyabumyenyi gusa ahubwo dufite n’intego yo guhindura ubuhinzi bw’u Rwanda, muri Afurika no kugera ku mpera z’Isi. Iyi ntabwo ari impano izahindura ahazaza hacu gusa ahubwo izanahindura ahazaza h’umuryango dukorera.”
Yahamagariye bagenzi be gufatanya mu guharanira iterambere ry’ubuhinzi bubugangabunga ubutaka, ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, guhanga udushya tuzana ibisubizo ku bibazo bihari no kwimakaza ubufatanye bwe.


