Tonzi aherutse guhuriza hamwe inshuti ze bumvana album ye ya cumi yise ‘Mubwire’ ndetse anizihiza isabukuru y’imyaka 45 amaze, Iyi album iriho indirimbo uyu muhanzi yandikiye umugabo we mu gihe biteguraga ubukwe iyi akaba yaranayimuririmbiye ku munsi w’ubukwe bwabo.
Uyu muhanzi usanzwe akora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, kuri album ye nshya yashyizeho indirimbo yise ‘Urukundo’ iyi ikaba inyongezo yahaye abakunzi be.
Iyi ndirimbo ibarwa nk’iya 13 kuri album ye nshya yari imaze igihe kuko yayandikiye umugabo we mu 2007 mu gihe biteguraga ubukwe bakoze mu 2009 ubwo bakoraga ubukwe.
Ati “Ni indirimbo nandikiye umugabo wanjye mu 2007, nyimuririmbira mu bukwe bwacu bwabaye mu 2009 nyuma sinayisohora.”
Tonzi avuga ko kuba indirimbo itarigeze isohoka, byatewe nuko yaje kuyibura, ati “Nyuma y’ubukwe nashatse kuyisohora ariko birangira nyibuze, rero ejobundi nayisubiyemo nyitunguza umugabo wanjye turayibyinana arishima.”
Ubwo yari ari gukora kuri iyi album, Tonzi ahamya ko yafashe icyemezo cyo kongeza abakunzi be iyi ndirimbo.
Nyuma yo kuyikora, Tonzi wari wararangije gutunganya album mu birori byo kwizihizaho isabukuru y’imyaka 45 anumvisha inshuti ze indirimbo ziyiriho, yatunguye umugabo we babyinana iyi ndirimbo baherukaga kuririmbana mu 2009.
Uyu muhanzi abajijwe niba gukora indirimbo y’urukundo bidatuma hari abakunzi be bamufata nk’utangiye gutana ava muri ‘Gospel’ yabihakanye ahamya ko uwabifata atyo yaba yibeshye.
Ati “Njye mfite indirimbo nyinshi z’urukundo zanifashishwa mu bukwe, ntabwo ari ubwa mbere kuko album zanjye nyinshi ziba ziriho.”
Iyi album nshya ya Tonzi yamaze kugera ku isoko kuri ubu uwifuza kuyitunga ayigura ibihumbi 15Frw.
