Ishami rya Loni rishinzwe Iteganyagihe (WMO), ryatangaje ko akayunguruzo k’izuba kazwi nka Ozone katangiye gusubirana ndetse ko ibyago kashoboraga guteza Isi byagabanyutse.
Abahanga mu bumenyi bw’ikirere bavuga ko Ozone ari uruvange rw’imyuka iri mu kirere ku bilometero biri hagati ya 20 na 40 uvuye ku butaka.
Iyo imirasire y’izuba imanutse ivuye mu isanzure, ihita itangirwa n’ako kayunguruzo, hagakomeza mike idakarishye cyane.
Iyo ako kayunguruzo k’imirasire y’izuba kangiritse, ya mirasire ifite ubukana ibasha kukambukiranya bikagira ingaruka ku bantu n’ibindi binyabuzima kubera ubushyuhe bwinshi.
Mu 1930 ni bwo akayunguruzo k’imirasire y’izuba kavumbuwe, mu 1970 gatangira kugaragaza ibimenyetso by’uko katangiye kwangirika.
Ibintu byaje gukomera mu 1985 ubwo abashakashatsi bo mu Buyapani n’u Bwongereza babonaga umwenge muri aka kayunguruzo k’imirasire y’zuba, babonye ko ubushobozi bwo gutangira iyo mirasire ikakaye bwaragabanyutse. Uwo mwenge bawubonye hejuru ya wa Antarctique mu Majyepfo y’Isi.
Ibi byahangayikishije Isi cyane bituma ibihugu 197 byishyira hamwe bishyira umukono ku masezerano yiswe aya Montreal agamije kureberra hamwe uburyo bwo kubungabunga akayunguruzo k’imirasire y’izuba kari gakomeje kwangirika.
Ayo masezerano yashyizweho umukono mu rwego rwo kubungabunga aka kayunguruzo ndetse no kwibutsa abantu guhagarika kohereza ibinyabutabire byangiza aka kayunguruzo bizwi nka ‘Chlorofluorocarbons’ bituruka muri za gaz zikoreshwa mu nganda ndetse n’ituruka mu byuma bikonjesha.
Nyuma y’uko hashyizweho ayo masezerano ingamba zarakomeje zo kubungabunga aka kayunguruzo ndetse kakaba kagenda kari kwisana mu bihe bitandukanye.
Raporo yakozwe na WMO yasohotse ku wa 16 Nzeri 2025, igaragaza ko Ozone yatangiye gusubirana.
WMO igaragaza ko nubwo hakiri ibibazo by’uko aka kayunguruzo gakomeje gutakaza ibilo, kuko nko mu 2025 katakaje toni 46.1 ariko ari nke ugereranyije n’imyaka yabanje.
WMO igaragaza ko ko abantu bakomeje kwitwara neza mu kubungabunga akayunguruzo k’imirasire y’izuba mu 2040 kaba karasubiranye burundu.