Ikigo cy’u Budage gishinzwe ubukungu (Bild) cyatangaje ko ibihugu bigize umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) byaguze ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 8,7 z’Amayero mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2025.
Bild yagaragaje ko mu mezi atatu ya mbere ya 2025, ibihugu byo muri EU byaguze mu Burusiya gaz y’umwimerere ifite agaciro ka miliyari 4,4 z’Amayero, bigurayo amavuta adatunganyije ya miliyari 1,4 z’Amayero.
Iki kigo cyasobanuye ko ibindi byaguzwe n’ibihugu bya EU mu Burusiya birimo ifumbire n’ibyuma byo mu bwoko butandukanye.
Kuva muri Gashyantare 2022 ubwo u Burusiya bwashozaga intambara kuri Ukraine, ibihugu byo muri EU byahigiye gufatira u Burusiya ibihano bikomeye by’ubukungu mu rwego rwo kugira ngo bujye ku gitutu.
Mu bihano u Burusiya bwafatiwe harimo gufatira imitungo yabwo n’abakorana bya hafi n’ubutegetsi bwa Vladimir Putin, ariko bimwe mu bihugu bigize EU byagaragaje ko hari ibibica inyuma, bigakomeza kugura ibicuruzwa i Moscow.
Muri uku kwezi kwa Nzeri 2025, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Hongrie, Péter Szijjártó, yashinje ibihugu byo muri EU uburyarya, asobanura ko nubwo bivuga ko bizakomeza gufatira u Burusiya ibihano, bikomeje kugura amavuta yaho mu ibanga.
