Minisitiri w’Intebe wa Estonie, Kristen Michal, yatangaje ko indege eshatu z’intambara z’u Burusiya zavogereye ikirere cy’igihugu cyabo, zimaramo iminota 12.
Umuryango NATO wasobanuye ko izi ndege zo mu bwoko bwa MiG-31 zasubijwe inyuma na F-35 z’u Butaliyani zikorera muri Estonie binyuze muri gahunda y’ubwirinzi y’uyu muryango.
Umunyamabanga Mukuru wa NATO, Mark Rutte, yashimye ingabo z’u Butaliyani, agaragaza ko igisubizo cy’indege zabwo cyihuse.
Uyu muryango watangaje ko mu ntangiriro z’icyumweru gitaha ibihugu biwugize bizaterana kugira ngo biganire birambuye kuri iki gikorwa wise “ubushotoranyi”, binafate ingamba.
Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje izi ndege zari zivuye muri Karelia zerekeza mu ntara ya Kaliningrad, zari hejuru y’amazi atagira nyirayo mu nyanja ya Baltique, mu bilometero bitatu ugana muri Estonie.
Iyi Minisiteri yasobanuye ko izi ndege zitigeze zivogera ikirere cy’ikindi gihugu, kuko abapilote bazo bubahirije amategeko mpuzamahanga.
Mu cyumweru gishize, Pologne na yo yatangaje ko indege z’intambara na drones z’u Burusiya zavogereye ikirere cyayo, ihamagarira ibihugu bigize NATO gukurikiranira hafi iyi myitwarire.