Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURURutangarwamaboko yavuze ku byo kuboneza urubyaro n’abambara ’bikini’

Rutangarwamaboko yavuze ku byo kuboneza urubyaro n’abambara ’bikini’

Rutangarwamaboko yavuze ko atemeranya n’abavuga ko umukobwa w’imyaka 15 yakwemererwa kuboneza urubyaro,ndetse anenga abambara ’bikini’ mu ruhame.

 

Mu kiganiro na IGIHE, yagize ati “Umwana w’imyaka 15 aboneza urubyaro gute ataranarugira? Atazi ko azanarugira? Ntabwo uri kumva icyo kibazo? Hari abahita bakubwira ngo reba abana batwara inda zitatetanijwe […] mu burere abantu bahabwa hamaze kuzamo akantu ko gufungura. Aho rero kuko wadohotse reka urebe ikivuyemo. Ugiye kuzana iyo miti igiye yo kuzatera abantu ibibazo n’abakuru yarabananiye, umwana arayihera ku myaka 15 hanyuma bizajya kugera kuri icyo gihe cyo kugira urubyaro ameze ate?”

Yakomeje ati “Abana bo bazaba bameze bate? Ko uzi ko hari n’abantu bakuru babikora bajya kwizitura bikanga. Kuri wa mwana nibyanga bizagenda bite? Ni nko gukingira ikibaba ibiryi… ndasaba nkomeje, Inteko Ishinga Amategeko nijya gushyiraho itegeko ntikavuge ngo ahandi barabikora.”

Rutangarwamaboko yakomeje anenga imyitwarire y’abantu babana ariko bagira ngo barebe uko bizagenda.

Ati “Ibi bintu byo kubona akana k’agakobwa n’agahungu bifata bakavuga bati ’reka tubane nitubona bicamo tuzakomeza’. Nibidacamo nta kibazo uzigendere, hari n’igihe wampa ‘pass’ y’uwo mwigeze kubana…nyumvira ako kavuyo. Hari n’abasigaye babana bahuje ibitsina. Biragatsindwa. Ibyo ni uguca umuryango. Iyaremye ntabwo ariko yabigennye.”

Akomeza avuga ko “Urubyiruko rwacu rumaze kuba biri hanze. Umuntu udatinya no gushyira hanze ubusa bwe? Akajya guhenera u Rwanda. Uribuka umusore waje agahena tukabivuma. Ubu usigaye ubona utwana tw’udukobwa dusigaye tunezezwa no kwambara uko twavutse.”

Agaragaza ko “Hari n’abandi bambara utu twenda two ku mazi tutakundaga kugira mu muco wacu. Amazi kuyajyaho ni ibanga ryawe ntawe ukubujije kujyayo. Hari n’ahantu umuntu wiyubashye, umubyeyi atajya kogera umuntu wese amureba ngo ni uko ari ukoga gusa…ubu rero abantu barabyitwaza. Uribuka ibyo bintu biza muri twa twana tw’udukobwa twitwa ngo ni twa Miss mbabwira nti ’ibi bintu si iby’i Rwanda’, muribuka ibyo byazanye?”

Akomeza asaba inzego zitandukanye zirimo Inteko y’Umuco, guhagurukira kurwanya ibiterasoni kuko bikabije ku mbuga nkoranyambaga.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments