Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAKivu y’Amajyepfo: Wazalendo bashaka kwirukana undi ofisiye wa FARDC

Kivu y’Amajyepfo: Wazalendo bashaka kwirukana undi ofisiye wa FARDC

Imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Teritwari ya Mwenga na Shabunda mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ishaka kwirukana umuyobozi wa Rejima ya 3306 y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Colonel Tshihutu Vela.

 

Mu ibaruwa iyi mitwe yandikiye Perezida Félix Tshisekedi, yashinje Col Tshihutu gushyigikira indi mitwe bashinja ubugizi bwa nabi, akayifasha kubona ibikoresho birimo intwaro.

Col Tshihutu kandi ashinjwa kwifatanya na Albert Kahasha Murhula alias Foka Mike, mu kunyereza ibihumbi 48 by’Amadolari byagenewe imitwe ya Wazalendo ikorera muri Mwenga na Shabunda.

Imitwe ya Wazalendo yamenyesheje Perezida Tshisekedi ko akwiye gusimbuza Col Tshihutu undi mwofisiye uyobora Rejima ya 3306 ifite icyicaro gikuru muri Mwenga.

Iyi baruwa ikurikiye imirwano yahanganishije umutwe wa Wazalendo uyoborwa na ‘Gen Malaika’ na ‘Gen Nyakiliba’ tariki ya 17 n’iya 18 Nzeri, ishaka kugenzura santere ya Mwenga. Hapfuye abantu umunani.

Mu ntangiriro za Nzeri, imitwe ya Wazalendo ikorera muri teritwari ya Uvira na yo yarigaragambije, isaba ko umuyobozi wungirije w’akarere ka gisirikare ka 33, Brig Gen Gasita Olivier, yimurwa.

Icyo gihe Wazalendo yagaragazaga ko mu gihe Brig Gen Gasita yaguma muri Uvira, M23 ishobora koroherwa no gufata uyu mujyi kuko ngo ni Umunyarwanda.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments