Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGALeta ya RDC yashenguwe no kubona abasirikare bayo biyunga kuri M23

Leta ya RDC yashenguwe no kubona abasirikare bayo biyunga kuri M23

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwagaragaje ko bwashenguwe no kubona abasirikare b’iki gihugu bemera kwiyunga ku mutwe witwaje intwaro wa M23 uburwanya.

 

Tariki ya 14 Nzeri 2025, M23 yungutse abarwanyi bashya barenga 7400 bari bamaze amezi atandatu batorezwa mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Harimo abahoze mu gisirikare cya Leta na Wazalendo.

Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, tariki ya 17 Nzeri yatangarije kuri televiziyo y’igihugu ko kwinjiza abasirikare ba Leta muri M23 bihabanye na gahunda y’amahoro yatangijwe na Qatar.

Mu rwego rwo kugaragaza ko ibyo M23 yakoze bidakwiye, Muyaya yavuze ko mu barwanyi bashya baherutse kuyiyungaho harimo abana, imfungwa n’abasirikare ba Leta badashobora kwemera kujya muri uyu mutwe.

Umuyobozi wungirije w’ihuriro AFC ushinzwe ubukungu n’imari, Freddy Kaniki Rukema, aherutse gusobanurira umushakashatsi Dr. Bojana Coulibaly, ko mu barwanyi bashya baherutse kwiyunga kuri M23 harimo abemeye kujya mu myitozo ubwo umujyi wa Goma wafatwaga muri Mutarama.

Yagize ati “Twabwiye abashaka kutwiyungaho ko bazajya i Rumangabo. Abantu basimbukiye mu makamyo, bajya i Rumangabo. Abagiye mu bigo bya MONUSCO, twabohereje i Kinshasa. Twohereje abantu 1359 i Kinshasa.”

Umuvugizi w’ingabo za RDC, Gen Maj Sylvain Ekenge Bomusa, ku wa 19 Nzeri yatangaje ko nubwo aba basirikare biyunze kuri M23, Leta ikibafata nk’abasirikare bayo kandi ko yizeye ko bayifasha kurwanya “umwanzi”.

Gen Maj Ekenge yagize ati “Byaba ari agasuguro n’ishyano rikomeye mubaye mutatiriye indahiro mwarahiriye igihugu, yo kutagambanira RDC. Nimubikora mutyo, igihugu n’ibisekuruza bizaza ntibazababarira.”

Uyu mwofisiye yasabye aba basirikare ko nibabona amahirwe, n’iyo yaba ari mato cyane, bakwiye kuyabyaza umusaruro, bagahindukiza imbunda kuri M23.

Ati “Mwatojwe kugira ngo mukorere igihugu, mukirinde ku gitambo kiruta ibindi muhanganye n’umwanzi. Nimubona amahirwe mato cyane, muzahindukize imbunda ku mwanzi, mwitandukanye na we, musubire muri FARDC.”

Abarwanyi bashya ba M23 bamaze gutangira akazi. Basezeranyije Umugaba Mukuru w’uyu mutwe, Gen Maj Sultani Makenga, ko bamushyigikiye, kandi ko biteguye gufata indi mijyi ikomeye muri RDC, bagakura iki gihugu mu maboko ya Perezida Félix Tshisekedi.

Patrick Muyaya yavuze ko kwinjiza abasirikare ba RDC muri M23 bihabanye na gahunda y’amahoro
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments