Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ingabo ze zongeye kurasa ubwato bw’Abanya-Venezuela bwari butwaye ibiyobyabwenge, bugapfiramo abantu batatu.
Ibi yabitangaje ku wa 19 Nzeri 2025, avuga ko ubwo bwato yategetse ko buraswa, nyuma y’uko ubutasi bw’iki gihugu bwemeje ko ubu bwato bwari butwaye ibiyobyabwenge.
Ati “Ubutasi bwemeje ko ubwato bwari butwaye ibiyobyabwenge ndetse buri guca mu nzira imenyerewe gucishwamo ibiyobyabwenge, bwerekeza muri Amerika.”
Iki gitero kibaye icya gatatu Amerika igabye ku mato yo mu Nyanja ya Caraïbes ivuga bwari butwaye ibiyobyabwenge, aho bibiri byabanje byishe abagera kuri 14.
Trump akoresheje urubuga rwa Truth Social yagaragaje amashusho y’ubwo bwato buri gushya avuga ati “Muhagarike gucuruza Fentanyl n’ibiyobyabwenge muri Amerika no gukora ibikorwa by’iterabwoba ku Banyamerika.”
Trump yashinjije kenshi Venezuela kuba indiri y’ibiyobyabwege bicuruzwa muri Amerika, ndetse avuga ko Perezida w’iki gihugu, Nicolás Maduro, nawe acuruza ibiyobyabwenge aho yashyizeho igihembo cya miliyoni 50$ ku muntu uzafata uyu mugabo cyangwa akagira uruhare mu gutuma afatwa.
Ku rundi ruhande, Maduro avuga ko ibyo bitero bya Amerika ari ubushotoranyi ndetse ko nabo bagiye gutangira kwirwanaho.