Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeIMIKINONgarambe Raphaël yongeye gutorerwa kuyobora FRVB

Ngarambe Raphaël yongeye gutorerwa kuyobora FRVB

Ngarambe Raphaël yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) mu gihe cy’imyaka ine iri imbere, nyuma yo gutorwa n’abanyamuryango bose bagera kuri 33 bitabiriye Inteko Rusange.

 

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 20 Nzeri 2025, ni bwo abanyamuryango ba FRVB bateraniye mu Nteko Rusange yagombaga gutorerwamo komite nshya izayobora mu gihe cy’imyaka ine iri imbere.

Ngarambe Raphaël wiyamamarizaga uyu mwanya wenyine, yagejeje ku banyamuryango imigabo n’imigambi y’ibyo azakora muri manda ikurikiraho kugira ngo bamutore.

Bimwe mu byo azitaho ni ukongera umubare w’amakipe; kongera ibihembo bihabwa amakipe ya Volleyball mu marushanwa atandukanye yo mu Rwanda; kongera amarushanwa mu gihugu; kurushaho kwitabira amarushanwa yo hanze y’u Rwanda; no kongera amarushanwa u Rwanda rwakira.

Ngarambe kandi yavuze ko azagerageza kongera amahugurwa y’abatoza ndetse no kongera ibikorwaremezo binyuze mu turere n’ibigo.

Abanyamuryango batoye Ngarambe ku kigero cya 100% by’abitabiriye Inteko Rusange, aho azayobora kugeza mu 2029. Azafatanya na Visi Perezida wa Mbere Zawadi Geoffrey, Visi Perezida wa Kabiri, Gasasira Janvier.

Umunyamabanga Mukuru wa komite nshya ni Dukunde Jean Jacques wasimbuye Mucyo Philbert, mu gihe Umubitsi ari Umulisa Henriette.Komite Nkemurampaka igizwe na Ishimwe Clémence na Nsengiyumva Alphonse; mu gihe Komite Ngenzuzi irimo Uwamariya Rose na Bitunze Scholastique.

Umuyobozi Mukuru wa Kepler, Nathalie Munyampenda, yitabiriye Inteko Rusange
Abanyamurango 33 ni bo bitabiriye Inteko Rusange
Zawadi Geoffrey ni we watowe nka Visi Perezida wa Mbere wa FRVB
Gasasira Janvier yatorewe kuba Visi Perezida wa Kabiri wa FRVB
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments