Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yakiriye abitabiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare yatangiye gukinirwa i Kigali, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku Magare ku Isi (UCI), David Lappartient, avuga ko byose bikeshwa Perezida Paul Kagame.
Babigarutseho mu muhango wo gutangiza Shampiyona y’Isi y’Amagare wabereye muri BK Arena, kuri iki Cyumweru, tariki ya 21 Nzeri 2025. Byitabiriwe n’abayobozi ba UCI, abo mu nzego za Leta n’Abanyarwanda bagiye kwihera ijisho ibi birori.
Minisitiri Mukazayire yatangije iki gikorwa, mu ijambo rye avuga ko ari icyumweru cy’akataraboneka, gusa byose bizaterwa n’uko Abanyarwanda bazacyitwaramo.
Ati “Iki kigiye kuba icyumweru cy’imbonekarimwe. Mwese murakaza neza mu Rwanda muri Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025. Abanya-Kigali ni mwe muzatuma iri rushanwa riba ryiza kurushaho, mushyigikira abakinnyi aho bari kunyura ndetse munabakira neza.”
“Igihugu cyacu cyakoze ibishoboka ngo giteze imbere siporo mu byiciro byose, n’ikimenyimenyi mu Rwanda ni ho hazakinirwa icyiciro cy’abagore batarengeje imyaka 23 ku nshuro ya mbere. Nanjye ndi hano ndi umugore ubahagaze imbere, muri make ndi umusaruro w’ubuyobozi bwiza bwacu.”
Lappartient uyobora UCI, yashimye ubuyobozi bwa Perezida Paul Kagame, avuga ko ari we washyize imbaraga mu kugeza iri siganwa muri Afurika bwa mbere.
Ati “Ndashimira Perezida Kagame ku miyoborere ye n’imbaraga abishyiramo kugera ngo bikorwe bitya. Ni irushanwa twiteguye ko rizaba ririmo abafana benshi kuva ryabaho. Bitewe na televiziyo zirenga 100 zizaryerekana, ibihugu byose bizareba ibyiza bitatse u Rwanda n’ubushobozi Afurika yifitemo.”
Ni ku nshuro ya mbere mu mateka iri rushanwa ribereye ku Mugabane wa Afurika, aho ryitabiriwe n’abakinnyi 918 bo mu bihugu 110 bazarushanwa mu masiganwa 13 mu gihe cy’iminsi umunani.
Shampiyona y’Isi y’Amagare igiye kuba ku nshuro ya 98 mu myaka 104, ikaba inshuro ya 12 ibereye hanze y’u Burayi.
Isiganwa rya mbere ni iry’abagore basiganwa n’igihe, buri wese agenda wenyine. Intera yabo iraba ingana n’ibilometero 31,2