Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko kuba u Rwanda rugiye kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare ari ibintu Abanyarwanda bakoreye, yizeza ko kandi bari gukora ibishoboka byose ngo igende neza.
Kuri iki Cyumweru tariki 21 Nzeri 2025, nibwo mu Mujyi wa Kigali hatangira Shampiyona y’Isi y’Amagare, ibifatwa nk’amateka kuko ari ubwa mbere ibereye ku Mugabane wa Afurika.
Mu butumwa Yolande Makolo yashyize hanze kuri iki Cyumweru, yavuze ko kwakira iyi shampiyona ari ibyishimo bidasanzwe ku gihugu, kandi ko Abanyarwanda babikoreye.
Ati “Shampiyona y’Isi y’Amagare igiye kuba. Abanyarwanda barabikoreye cyane kugira ngo babone aya mahirwe yo kwakira iri rushanwa mpuzamahanga rijyanye na siporo dukunda kandi dushyigikira mu byishimo byinshi.”
Yakomeje avuga ko Abanyarwanda biteguye gukora ibishoboka byose ngo iyi shampiyona izagende neza.
Ati “Abanyarwanda bakoreye hamwe bari gukora ibishoboka byose kugira ngo abarushanwa, abafana ndetse n’abandi twese tuzagirire muri Kigali ibihe byo guhora tuzirikana. Twese dukwiriye ibyishimo n’inyungu bizanwa na siporo ndetse n’ubucuruzi buyishamikiyeho.”
Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera mu Mujyi wa Kigali tariki ya 21-28 Nzeri 2025.
Kuri iki Cyumweru harakinwa icyiciro cy’abasiganwa n’ibihe mu bagore no mu bagabo, aho Umunya-Afghanistan, Yulduz Hashimi, mu cyiciro cy’abagore ari we uzahaguruka mbere y’abandi saa Yine n’iminota 10.
Aho uyu mukinnyi ba bagenzi be bazanyura hamaze gutegurwa, haba ku byapa byo ku mihanda bibayobora, ndetse n’ibyuma bifasha abafana kureba igare hirindwa n’impanuka byagezemo.Si aha gusa kandi aho bazatangirira muri BK Arena hamaze gutunganywa, ndetse n’aho bazasoreza mu ihuriro ry’imihanda kuri Kigali Convention Centre na ho ni uko.
