Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAU Bwongereza bugiye kwemeza ubwigenge bwa Palestine

U Bwongereza bugiye kwemeza ubwigenge bwa Palestine

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer biteganyijwe ko yemeza ku mugaragaro ubwigenge bwa Palestine nk’igihugu, mu kugaragaza ko adashyigikiye intambara ya Israel muri Gaza.

 

BBC yanditse ko Minisitiri w’Intebe Starmer byitezwe ko atangaza ko u Bwongereza bwemeye Palestine nk’Igihugu kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Nzeri 2025 mu masaha ya nyuma ya Saa Sita.

Keir Starmer yavuze ko icyo cyemezo kizaba kigamije gusunikira Israel kwemera gushaka uko yakemura amakimbirane ifitanye na Palestine mu buryo bw’amahoro.

Muri Nyakanga uyu mwaka nibwo u Bwongereza bwatangaje ko buzemera Palestine nk’igihugu mu gihe Israel izaba idakoze ibyo bwayisabaga.

Si u Bwongereza gusa bwatagaje ko bugiye kwemera Palestine nk’igihugu kuko ibindi bihugu bibarirwa mu 10 byiganjemo ibyo mu Burayi na byo byamaze gutangaza ko bizemeza uwo mwanzuro.

Bimwe muri ibyo bihugu birimo n’u Bwongereza n’u Bufaransa byasabaga Israel ibirimo guhagarika intambara muri Gaza kugira ngo bitemeza Ubwigenge bwa Palestine, ariko yagiye ibitera utwatsi

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu ibyo yabyamaganiye kure, avuga ko icyo ibyo bihugu biri gukora ari “uguhemba abakora iterabwoba”.

U Bwongereza bwari busanzwe bushyigikira Israel ariko byabaye nk’ibyahindutse bitewe n’intambara iri kubera muri Gaza.

Ibi bibaye mu gihe hatangiye inama zigize Inteko Rusange ya 80 ya Loni, aho mu cyumweru gitaha ku cyicaro gikuru cy’uwo muryango i New York muri Amerika byitezwe ko ibihugu bitandukanye bizahemereza Palestine nk’igihugu.

Intambara ya Israel na Hamas ibera muri Gaza imaze kugwamo Abanye-Palestine barenga 65,000 biganjemo abasivile, kuva mu Ukwakira 2023 ubwo yatangiraga.

Ni mu gihe ibihugu bitandukanye n’imiryango mpuzamahanga bikomeje kwamagana Israel biyishinja gukora Jenoside muri Gaza.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments