Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAMinisitiri w’Intebe w’u Buhinde yaciye amarenga ko yahuzwe kwishingikiriza kuri Amerika

Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde yaciye amarenga ko yahuzwe kwishingikiriza kuri Amerika

Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, yavuze ko umwanzi nyakuri w’igihugu atari ikindi gihugu, ahubwo ari ukwishingikiriza ku mahanga.

 

Yabitangaje mu gikorwa cyabereye muri leta ya Gujarat, aho yatangizaga imishinga y’ubwikorezi bwo mu mazi ifite agaciro k’arenga miliyari 40$.

Modi yavuze ko u Buhinde buri gutera imbere bufite intego yo kuba inshuti y’Isi yose, asaba ko hakongerwa umusaruro w’imbere mu gihugu no kugabanya kwishingikiriza ku mahanga mu rwego rwo kwigira mu bukungu no mu mahoro n’umutekano.

Ati “Mu by’ukuri, niba hari umwanzi dufite ni ukwishingikiriza ku bindi bihugu. Iyo tugumye mu maboko y’abandi icyubahiro cyacu kirahungabana, rero ntitwakomeza gushyira mu kaga abazadukomokaho.”

Modi kandi yasabye ko hasubukurwa inganda zubaka amato n’izikora ikoranabuhanga rihanitse, agaragaza ko mu myaka 50 ishize, 40% by’ubucuruzi bw’u Buhinde bwakorwaga n’amato y’Abahinde, ariko ubu hasigaye 5% gusa.

Amafaranga igihugu gitanga buri mwaka ku masosiyete y’amahanga atwara amato angana n’ingengo y’imari y’ingabo z’u Buhinde, kandi ngo ibyo byamaze guteza ibibazo bikomeye.

Ibi Modi yavuze ibi mu gihe hari umwuka mubi mu bucuruzi hagati y’u Buhinde na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko muri Kanama, Washington yongereye umusoro ungana na 25% ku bicuruzwa byinshi by’u Buhinde nyuma y’uko Trump ashinje u Buhinde gukomeza kugura peteroli ikomoka mu Burusiya.

White House kandi yanatangaje ko hari amafaranga angana n’ibihumbi 100$, azajya atangwa buri mwaka ku basaba viza ya H-1B, ibintu bavuze ko bigamije kubangamira abakozi b’Abahinde bafite ubumenyi bwihariye.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments