Tundu Lissu utavuga rumwe na Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, ndetse akaba ari imbere y’ubutabera akurikiranyweho ibyaha, yikomye abashinjacyaha abasaba kutamwita mugenzi wabo, mu gihe cy’iburanisha.
Tundu Lissu uri mu bakomeye mu ishyaka rya CHADEMA, amaze iminsi aburanishwa n’urukiko rw’i Dar es Salaam muri Tanzania, ku byaha by’ubugambanyi akekwaho.
Mu iburanisha ryabaye mu mpera z’iki cyumweru, uyu mugabo yaratunguranye, asaba abahagarariye ubushinjacyaha kutongera ku mwita mugenzi wabo.
Yabivuze nyuma y’uko mu iburanisha abashinjacyaha bakunze kumvikana bagira bati “mugenzi wacu Tundu Lissu” nk’igihe bagiye kuvuga ibyo ashinjwa.
Tundu Lissu yababwiye ko akurikiranyweho ibyaha by’ubugambanyi, bityo ko badakwiriye kumwita mugenzi wabo.
Ni icyemezo cyashyigikiwe n’inteko iburanisha kuko yasabye abashinjacyaha kujya bakoresha imvugo ya ‘ukekwaho’ igihe bagiye kuvuga Tundu Lissu.
Tundu Lissu yasabye kandi ko iburanishwa rye ryashyirwa imbona nkubone kuri televiziyo ngo kuko benshi mu bajya gukurikirana urubanza rwe bakubitwa. Urukiko rwamwijeje ko ruzasuzuma ubu busabe bwe.
Lissu wo mu ishyaka CHADEMA (Chama cha Demokrasia na Maendeleo) yatawe muri yombi tariki ya 9 Mata 2025, akurikiranyweho icyaha cy’ubugambanyi no gutangaza amakuru y’ibinyoma.
Hari hashize iminsi CHADEMA isabye haba impinduka mu itegeko rigenga amatora, iteguza ko nizitabaho, itazemera ko amatora ateganyijwe mu Ukwakira aba.
CHADEMA iyoborwa na Lissu ivuga ko kuva Tanzania yabona ubwigenge mu 1961, amatora yibwa n’ishyaka CCM (Chama Cha Mapinduzi) riri ku butegetsi.
Iri shyaka ryagaragaje ko kuba CCM yaratsindiye imyanya irenga 98% mu matora y’inzego z’ibanze yabaye mu 2024, ari ikimenyetso cy’uko mu matora y’iki gihugu habamo kubogama gukomeye.
Rigaragaza ko Komisiyo y’Amatora isanzweho ikorana na CCM, rigasaba ko hashyirwaho Komisiyo yigenga igizwe n’abayobozi ndetse n’abakozi badashyirwaho n’Umukuru w’Igihugu kandi badafite aho bahurira na Leta.
Leta ya Tanzania yateye utwatsi icyifuzo cya CHADEMA, isobanura ko nta shingiro na rito gifite. Yagaragaje kandi ko amatora y’inzego z’ibanze yabaye mu 2024 nta nenge yari afite.