Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeIMIKINOUCI yashimangiye ko iyo bitaba Perezida Kagame Afurika itari kwakira Shampiyona y’Isi...

UCI yashimangiye ko iyo bitaba Perezida Kagame Afurika itari kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare ku Isi (UCI), David Lappartient, yashimangiye ko iyo bitaba ubushake bwa Perezida Paul Kagame, Afurika itari kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare.

 

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 21 Nzeri 2025, Umujyi wa Kigali wanditse amateka yo kuba uwa mbere muri Afurika ubereyemo Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare.

Ni irushanwa rikinwa hizihizwa isabukuru y’imyaka 125 ishize UCI ishinzwe, ukaba umwaka wa 104 kuva ritangiye gukinwa, ndetse ikaba inshuro ya 98 riri gukinwa. Imyaka itandatu y’Intambara ya Kabiri y’Isi ryari ryarahagaze.

Umugabane wa Afurika wakomeje guhezwa muri aya marushanwa, haba ku kohereza abakinnyi benshi bahatana, cyangwa guhabwa amahirwe yo kuyakirira ku butaka bwayo.

Perezida Paul Kagame yabaye igisubizo kuri izi nzozi zari zaranze kuba impamo, nk’uko byashimangiwe na Perezida wa UCI, David Lappartient, wahuye na we inshuro zirenze imwe mu kuzikabya.

Lappartient waherukaga mu Rwanda muri Gashyantare atangiza Tour du Rwanda 2025, ari kumwe na Perezida Kagame, yavuze ko amateka yanditswe i Kigali kubera Perezida w’u Rwanda.

Ati “Ndashimira Perezida Kagame ku miyoborere ye n’imbaraga abishyiramo kugira ngo bikorwe bitya. Iyo hataza kuba icyerekezo afite n’icyo dufite, ntabwo byari gukunda. Ibyo turabyishimira kuko byatumye tuba hano ku nshuro ya mbere.”

“Ni irushanwa twiteguye ko rizaba rikomeye, ririmo abafana benshi kuva ryabaho. Bitewe na televiziyo zirenga 100 zizaryerekana, ibihugu byose bizareba ibyiza bitatse u Rwanda n’ubushobozi Afurika yifitemo.”Umunsi wa Mbere wa Shampiyona y’Isi y’Amagare wakinwe mu byiciro by’abasiganwa n’ibihe mu bagore no mu bagabo bakuze (ITT), baturuka muri BK Arena berekeza kuri KCC, mu rugendo rw’ibilometero 31,2 mu bagore n’ibilometero 40,6 mu bagabo.

Perezida Kagame yakoze ibishoboka byose kugira ngo Afurika yakire Shampiyona Nyafurika yo gusiganwa ku magare

 

Perezida Kagame na Perezida wa UCI bafatanyije gutangiza Tour du Rwanda iheruka
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments