Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yongeye kwita abarwanyi b’ihuriro rya AFC/M23 ibyihebe, imvugo itaherukaga gukoreshwa kubera impande zombi zari mu bihe by’ibiganiro.
Byagarutsweho mu itangazo ryashyizwe hanze na FARDC, ku wa Gatandatu tariki ya 20 Nzeri 2025, aho yashinjaga AFC/M23 kuyigabaho ibitero mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.
FARDC yagaragazaga ko ku wa Gatanu tariki ya 19 Nzeri 2025, AFC/M23 yagabye ibitero ku bice bitandukanye birimo Chanzikiro na Nkambi muri gurupoma ya Kisimba, Umurenge wa Wanyanga muri teritwari ya Walikale no mu bice bya Sisa muri teritwari ya Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo.
Yatangaje kandi ko ku wa 18 Nzeri 2025 abarwanyi b’uwo mutwe yise ‘ibyihebe’ bakozanyijeho n’ingabo za FARDC mu gace ka Ndete na Kazinga muri teritwari ya Masisi, Chambombo na Katale muri teretwari ya Kalehe n’ibirindiro bya FARDC biri muri Muhondo muri gurupoma ya Banyungu teritwari ya Masisi.
Ingabo za RDC kandi zatangaje ko ku munsi wari wabanje AFC/M23 yari yari yagabye ibindi bitero.
FARDC yakomeje ishimangira ko itazakomeza kwihanganira ibyo bitero biri kugabwa na M23 yise umutwe w’iterabwoba.
Kwita ibyihebe ihuriro rya AFC/M23 ku nzego z’ubuyobozi za RDC byaherukaga mbere y’ibiganiro biri guhuriza impande zombi muri Qatar.
Ibi bishobora kugira impinduka mu biganiro byaganishaga ku mahoro hagati y’impande zombi cyane ko umutwe wa AFC/M23 na wo wakunze kugaragaza kenshi ko ingabo za FARDC zikomeje kurenga ku gahenge, zikagaba ibitero mu bice bitandukanye no kutubahiriza ibyo buri ruhande rusabwa.
Ibi kandi bifatwa nk’ikindi kimenyetso kigaragaza ko Leta ya RDC ishobora kwikura mu biganiro bya Doha.