Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeIMIKINOAmagare: Reusser Marlen yegukanye Shampiyona y’Isi mu gusiganwa n’ibihe mu bagore

Amagare: Reusser Marlen yegukanye Shampiyona y’Isi mu gusiganwa n’ibihe mu bagore

Umusuwisi, Reusser Marlen, yegukanye Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare mu cyiciro cyo gusiganwa n’ibihe bagore (ITT) akoresheje iminota 43 n’amasegonda icyenda.

 

Umunyarwanda waje hafi aba Nirere Xaveline wabaye uwa 28.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 21 Nzeri 2025, ni bwo mu Mujyi wa Kigali hatangiye kubera isiganwa rya Shampiyona y’Isi y’Amagare mu byiciro bitandukanye rihereye mu bagore basiganwa n’ibihe.

Nirere Xaveline ni we wabimburiye abandi guhaguruka muri BK Arena ahatangirijwe iri siganwa, agera kuri Kigali Convention Centre mu rugendo rw’ibilometero 31,2 akoresheje iminota 50 n’amasegonda arindwi.

Yasoreje ku mwanya wa 27, mu gihe Reusser Marlen wahagurutse saa Tanu n’iminota 55 yagerageje gukoresha umuvuduko wo hejuru, agera kuri Kigali Convention Centre akoresheje iminota 43 n’amasegonda icyenda yegukana isiganwa.

Uyu mukinnyi wanditse amateka yo gutwara isiganwa u Busuwisi bwaherukaga mu myaka 20 ishize, yakurikiwe n’Abaholandi babiri, ari bo van der Breggen Anna wasizwe amasegonda 51 na Vollering Demi wasizwe umunota umwe n’amasegonda ane.

Uyu mukinnyi wahawe umudali wa Zahabu ndetse n’indirimbo ye ikaririmbwa i Kigali, yavuze ko ari isiganwa ritari ryoroshye ariko yakoresheje imbaraga n’ubwenge araritwara.

Ati “Ni isiganwa ryari rikomeye cyane. Nigerageje kumanuka nihuta no gukoresha imbaraga ahazamuka mbigeraho. Ni ibintu nari ntegereje imyaka myinshi. Sinzi uko nabivuga ariko njye n’ikipe yanjye twabikoranye.”

Isiganwa rirakomeza hakinwa icyiciro cy’abagabo basiganwa n’ibihe. Ni isiganwa ryitezwemo uguhangana gukomeye, aho Nsengiyumva Shemu abimburira abandi mbere y’uko Pogačar Tadej agerageza kwambura umwambaro Evenepoel Remco watwaye iki cyiciro mu mwaka ushize.

Uko amasiganwa y’Umunsi wa Mbere wa Shampiyona y’Isi y’Amagare i Kigali uri kugenda

Reusser Marlen ni we mukinnyi wa mbere ku Isi kugeza ubu mu gusiganwa n’ibihe mu bagore
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments