Umubiligi Remco Evenepoel yegukanye Umunsi wa Mbere wa Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera i Kigali, nyuma yo kwitwara neza mu cyiciro cyo gusiganwa n’ibihe, ahiga mukeba we Tadej Pogačar.
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 21 Nzeri 2025, ni bwo Umujyi wa Kigali wakiriye Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare ihereye ku cyiciro cyo gusiganwa n’ibihe mu bagore n’abagabo bakuze.
Abagabo batangiye gukina mu masaha ya nimugoroba, Nsengiyumva Shemu ahaguruka muri BK Arena ari uwa mbere ndetse aba ari we ubanza kugera kuri Kigali Convention Centre akoresheje iminota 56 n’amasegonda 41.
Ibihe bye byakuweho na benshi mu bahagurutse nyuma ye bamenyereye amasiganwa akomeye nk’aya. Aba barimo Umubiligi Remco Evenepoel watwaye isiganwa yakiniwe mu muhanda uri ku ntera y’ibilometero 40,6.
Uyu mukinnyi w’imyaka 25 yahagurutse muri BK Arena ari we wa nyuma, gusa imbere ye hari Tadej Pogačar wahagurutse mbere ho iminota itatu, akaba yari yitezweho kumuhigika.
Abakinnyi bombi bageze mu muhanda w’amabuye w’ahazwi nko Kwa Mignonne, Remco amwereka igihandure amunyuraho, ndetse amutanga kuri Kigali Convention Centre amurusha iminota ibiri n’amasegonda 37.
Nyuma yo kwegukana iri siganwa ku nshuro ya gatatu yikurikiranya, Remco yavuze ko yari ameze neza ahantu hatambika, hamuha imbaraga zo kumuhigika n’ahazamuka.
Ati “Ikintu cya mbere nakoze ni ugucungana neza n’ahantu hatambika, ncunganwa n’ibirenge byanjye nguma ku muvuduko. Ahantu nazamukiye bwa mbere hari hakomeye ugereranyije n’ahandi hari hasigaye.”
“Nakinnye neza mu muhanda w’amabuye ntatinya kuvuga ko ntawukunda, ariko icy’ingenzi ni uko natsinze. Ndashimira ikipe twafatanyije kuko ni bagenzi banjye tungana mu myaka, byatumye tugera ku ntego.”
Abandi bakinnyi bitwaye neza kuri uyu munsi, ni Vine Jay wabaye uwa kabiri arushwa umunota umwe n’amasegonda 14, mu gihe van Wilder Ilan yabaye uwa gatatu arushwa iminota ibiri n’amasegonda 36.
Uyu munsi kandi wasize Umusuwisi, Reusser Marlen, ari we mugore wegukanye Shampiyona y’Isi y’Abagore mu cyiciro cyo gusiganwa n’ibihe.
Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera i Kigali, izakomeza ku wa Mbere, tariki ya 22 Nzeri 2025, abakinnyi b’abahungu n’abakobwa batarengeje imyaka 23 basiganwa n’igihe [ITT].
Uko amasiganwa y’Umunsi wa Mbere wa Shampiyona y’Isi y’Amagare i Kigali uri kugenda



