Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURURwandAir yagiriye inama abateganya ingendo mu bihe bya Shampiyona y’Isi y’Amagare u...

RwandAir yagiriye inama abateganya ingendo mu bihe bya Shampiyona y’Isi y’Amagare u Rwanda rwakiriye

Sosiyete y’u Rwanda itwara abantu n’ibintu mu kirere, RwandAir, yasabye abakora ingendo z’indege kuzirikana ibihe bya Shampiyona y’Isi y’Amagare iri gukinirwa mu Rwanda mu gihe bafite ingendo bakazinduka mu kwirinda ko imihanda yafungwa bataragera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali.

 

Byashyizwe mu itangazo RwandAir yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo igaragaza ko abakora ingendo z’indege bagomba no gukomeza kuzirikana ko Umujyi wa Kigali wakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare.

Ryakomeje rigaragaza ko abantu bari bafite ingendo z’indege muri ibi bihe, zizakomeza nta kabuza ariko basabwa guharanira kuzinduka mu rwego rwo kwirinda ko hari imihanda yabafungirwaho.

Ryakomeje riti “Shampiyona y’Isi y’Amagare ikomeje kubera mu Mujyi wa Kigali guhera ku wa 20-28 Nzeri 2025. Ifungwa ry’imihanda riri kugira ingaruka ku rujya n’uruza. Mbere yo kwerekeza ku kibuga cy’Indege cya Kigali ugomba kubanza kumenya imihanda iri gukoreshwa, ukemera amasaha ashobora kwiyongera ku rugendo ugana ku kibuga no kubahiriza ibijyanye no kugenzura abagenzi bagiye gukora urugendo.”

RwandAir yagaragaje ko ku bakora ingendo imbere mu gihugu ibijyanye no kugenzura abagenzi mbere yo guhaguruka bizajya bitangira gukorwa mbere y’amasaha atatu bihagarikwe mbere y’isaha imwe ngo urugendo rutangire.

Ku ngendo Mpuzamahanga byo bizajya bitangira mbere y’amasaha ane bisozwe mbere y’isaha n’igice ngo urugendo rutangire.

Byumvikane ko umugenzi asabwa kugera ku kibuga cy’indege mbere y’amasaha atatu cyangwa ane kugira ngo yirinde ibibazo bishobora kumubuza gukora urugendo rwe.

RwandAir kandi yakomeje isaba abakora ingendo kujya bakurikirana amakuru ku mbuga nkoranyambaga za Polisi y’u Rwanda mu bijyanye no kumenya imikoreshereze y’umuhanda.

Shampiyona y’Isi y’Amagare izaca mu bice byinshi by’Umujyi wa Kigali ariko bizagenda bitandukana bitewe n’iminsi, ndetse kuri ubu bisa n’ibiri mu bice bine kandi imihanda izaba iri gukoreshwa izajya ifungwa.

Kubera iri rushanwa, umuhanda mugari ugana ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali giherereye i Kanombe, uzajya ufungwa mu masaha y’amanywa.

Nubwo bimeze bityo ariko hagenda hatangazwa indi mihanda igomba gukoreshwa mu kunganira indi yari isanzwe izaba iri gukinirwamo shampiyona y’Isi y’Amagare.

Indi nkuru wasoma: https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuhanda-mugari-ugana-ku-kibuga-cy-indege-mpuzamahanga-cya-kigali-uzafungwa-by

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments