Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka UDPS riri ku butegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Augustin Kabuya, yasabwe gukomeza gukora izo nshingano kugeza mu Ukuboza 2025 ubwo hazaba ihererekanyabubasha.
Ni icyemezo cyafashwe na Perezida Tshisekedi mu nama yahuje abayobozi b’iri shyaka aho bagerageje kunga Augustin Kabuya wasimbujwe kuri uwo mwanya n’uwamusimbuye Déogratias Bizibu Balola.
Iri shyaka risa n’iryacitsemo ibice biturutse ku makuru amaze iminsi avugwa, y’uko Perezida Felix Tshisekedi ashaka guhindura Itegeko Nshinga akiyamamariza izinda manda.
Kabuya yegujwe kuri uwo mwanya mu 2024 ariko yanga kuwuvaho ndetse bitumwa umwuka mubi ututumba hagati ye na Déogratias Bizibu Balola.
Mu nama idasanzwe yateranye ku wa 20 Nzeri 2025, Déo Bizibu, yagaragajwe nk’Umunyamabanga Mukuru w’Agateganyo wa UPDS.
Muri iyo nyandiko y’ibyavugiwe mu nama, yagaragazaga Bizibu nk’Umunyamabanga Mukuru w’Agateganyo mu gihe Kabuya bamugaragaje nk’uwahoze ari kuri izo nshingano.
Biteganyijwe ko Inteko rusange idasanzwe y’ishyaka izaterana mu Ukuboza 2025.
Itangazo rigenewe itangazamakuru risaba abanyamuryango b’ishyaka gushyira imbere inyungu rusange, kwihangana no kubaha amategeko arigenga.
Rikomeza riti “Augustin Kabuya mu bitekerezo byiza yiteguye mu ituze ihererekanyabubasha ry’inshingano, kugira ngo UDPS ikomeze inzira yayo.”
Kuri uwo munsi, Augustin Kabuya yahise atangaza ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko Facebook ye ahamagarira abayoboke kugira ubumwe n’ubwiyunge.
Yemeye ko habayeho “amakimbirane” aheruka yanakomye mu nkokora iterambere ry’ishyaka ryari rigezeho, kandi yizeza ko hamwe na Déo Bizibu bahisemo guhindura urwo rupapuro rw’icuraburindi ry’amatiku yo mu ishyaka.
Yanasabye imbabazi abo yaba yarababaje mu magambo ye, anaha imbabazi abamuhemukiye.
Ni itangazo ryatanzwe nyuma y’inama yabaye mu ijoro ryo ku wa 19 rishyira 20 Nzeri 2025 yitabiriwe n’abayobozi bakuru mu ishyaka rya Félix Tshisekedi, barimo Peter Kazadi, Jacquemain Shabani, na Jean-Claude Tshilumbayi.
Perezida Tshisekedi yasabye abayobozi bombi gukomeza gukorana aho Augustin Kabuya azaguma ku mwanya we nk’Umunyamabanga Mukuru yungirijwe na Bizibu mu gihe hagitegerejwe Inteko Rusange izaterana mu Ukuboza 2025.
Kabuya bamushinja kugira iri shyaka akarima ke.