Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeUBUKUNGUAbahinzi bishimira imyaka 12 ya JICA mu guteza imbere ikawa y’u Rwanda

Abahinzi bishimira imyaka 12 ya JICA mu guteza imbere ikawa y’u Rwanda

Abahinzi b’ikawa hirya no hino mu gihugu bagaragaza ko mu gihe cy’imyaka 12 ishize, ikigo gishinzwe iterambere mpuzamahanga cy’Abanyapani JICA kimaze gishyigikira ikawa y’u Rwanda, yatanze umusaruro ndetse ikomeje kugera ku isoko ryagutse mpuzamahanga.

 

JICA ikomeje kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 imaze yongeye gufungura imiryango mu Rwanda, yagiye igira uruhare runini mu guteza imbere inzego zitandukanye zirimo n’ubuhinzi bwa kawa mu Rwanda.

Ni ubufatanye bwatangiye mu 2013 aho JICA yiyemeje gufasha Abanyarwanda bakora ubuhinzi bwa kawa n’abayicuruza mu mahanga kugira ngo barusheho kugira ikawa y’umwimerere, ifite ubuziranenge, uburyohe karamano ndetse n’igikundiro ku isoko mpuzamahanga.

Mu rwego rwo kwiyemeza ko kawa y’u Rwanda yagaragara mu za mbere ku ruhando mpuzamahanga, guhera mu 2017 binyuze mu bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, NEAB n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi RAB, hatangijwe imishinga ibiri igamije kubakira ubushobozi abari mu ruhererekane rw’ubuhinzi bwa kawa mu Rwanda binyuze mu kubaha ubufasha bujyanye n’ubumenyi mu gukora kawa nziza ndetse no kuyimenyekanisha ku ruhando mpuzamahanga.

Koperative z’abatunganya kawa mu Rwanda zahawe ubufasha mu bya tekinike, amahugurwa no kwerekwa uburyo bwiza bwo kumenyekanisha kawa nk’uko Moses Mbonimpaye Brother wo muri koperative ya KOPAKAKI yabitangarije IGIHE.

Ati “Bazanye uburyo bwo kutwigisha gutunganya ikawa kuva mu murima kugera mu gikoni. Twabanje kurebera hamwe bimwe mu bibazo abahinzi b’ikawa bari bafite, bimwe mu byo twabonye ni uko abahinzi bari bazi ikawa ariko itabaha umusaruro ujyanye n’ibyo bashoyemo ku buryo babasha kuyirata. JICA ije baravuze ngo reka tubanze dufashe umuhinzi kuzamura umusaruro w’ikawa ku giti kubera ko ari ho ruzingiye.”

Yavuze ko bagiye bahabwa amahugurwa atandukanye harimo no gukora ingendoshuri mu bindi bihugu nka Columbia kureba uko batunganya neza ikawa, bashyira imbaraga mu gusazura ikawa ndetse no muri gahunda yo kunoza ibyoherezwa mu mahanga.

Habinshuti Benoit uhagarariye Koperative ya ARABICA, iri mu cyiciro cya kabiri cy’uyu mushinga yavuze ko byafashije kumenya gutegura neza ikawa yo kujyanwa ku isoko mpuzamahanga.

Ati “Mbere twakoraga ikawa uko tubyumva, tudafite n’ubushake bwo kuba twajya ku isoko mpuzamahanga, ariko tuganiriye nabo batweretse uburyo ari ryo soko rifite agaciro, binajyana no kudufasha gutegura kawa yajyanwa ku isoko. Ubu dufite ubushobozi bwo gutegura ikawa ishobora guhangana ku isoko mpuzamahanga.”

Kungura abahinzi ubumenyi

JICA yagiye igira uruhare rukomeye ku makoperative y’abahinzi ba kawa binyuze mu kubaha ubufasha mu bijyanye na tekinike, amahugurwa no kubereka ubumenyi by’ibikwiye gukorwa ku rwego mpuzamahanga mu kwita ku ikawa.

Banahinduye uru rwego rw’ubuhinzi binyuze mu gufasha mu kongera umusaruro no kugera ku isoko mpuzamahanga.

Ubufatanye bwatangiye mu 2013 ubwo JICA yagaragazaga ubushake mu gutanga umusanzu wayo ku bahinzi ba kawa y’u Rwanda n’abayohereza mu mahanga hagamijwe kugira kawa y’umwimerere kandi ifite uburyohe ku ruhando mpuzamahanga.

Mu 2017 yaguye imikoranire hamwe n’ikigo cy’Igihugu giteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, NAEB n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB.

Ku bufatanye n’izo nzego hatangijwe imishinga ibiri igamije guteza imbere uruhererekane rw’ikawa harimo ibigamije kongera ibikoresho abahinzi n’abatunganya ikawa bagahabwa ubumenyi mu byo kuyitunganya n’ubumenyi mu kumenyekanisha ibikorwa hagamijwe kuzamura ikawa y’u Rwanda.

Best of Rwanda ikomeje kumurika ikawa y’u Rwanda

Mu 2024, JICA ifatanyije na NEAB hatangijwe gahunda yo kumenyekanisha ikawa y’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga binyuze mu imurika ry’ikawa ryiswe Best of Rwanda aho abatunganya ikawa bamurika izihize izindi zikagurishwa ku isoko mpuzamahanga.

Iyo bigeze ku rwego mpuzamahanga hatoranywa ibigo 20 byahize ibindi, kawa yatoranyijwe ikagurishwa aho usanga ikiguzi gishobora kugera hejuru ya 100$ ku kilo mu gihe izindi 18 zisigaye ikiguzi kiba nibura 50$.

Umukozi muri JICA, uzobereye mu buhinzi bwa kawa, Kosuke Nakajima, yashimangiye ko ikawa y’u Rwanda ikomeje kubaka izina ku ruhando mpuzamahanga kandi ko biyemeje gukomeza gushyigikira abahinzi bayo n’abayicuruza ku isoko mpuzamahanga.

Yagaragaje kuri ubu hari gahunda yo gufasha u Rwanda kugira izina rikomeye rya kawa rigomba kumenyekana ku ruhando mpuzamahanga nk’umwihariko w’u Rwanda nk’uko ibindi bihugu bibigenza.

Abitabiriye imurika rya Best of Rwanda bagaragaza ko nubwo batarabasha gutsinda ku rwego mpuzamahanga bigira kuri bagenzi babo uko barushaho kunoza neza ikawa ibasha guhangana ku isoko kandi ko ari imurika ry’ingirakamaro kuko ryitabirwa n’ibigo mpuzamahanga.

JICA iri kwizihiza imyaka 20 imaze yongeye gukorera mu Rwanda

Abahinzi b’ikawa bishimira imyaka 20 JICA imaze mu Rwanda yongeye gukorera mu Rwanda bitewe n’uruhare ikomeje kugira mu nzego zitandukanye.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments