Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAIbigo byo muri Pakistan byiyemeje gufatanya n’u Rwanda mu guteza imbere ubuvuzi

Ibigo byo muri Pakistan byiyemeje gufatanya n’u Rwanda mu guteza imbere ubuvuzi

Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda, Naeem Khan, yasuye Ibitaro bya Kaminuza bya Dr. Akbar Niazi Teaching Hospital (ANTH) biherereye mu Murwa Mukuru Islamabad, hagamijwe kureba uko ibi bitaro bizobereye mu gutanga ubuvuzi buteye imbere cyafatanya n’u Rwanda mu mishinga itandukanye.

 

ANTH ni ibitaro bigezweho bifite ibitanda 500. Ni kimwe mu bigo bigize GAK HealthCare International, ikigo gikomeye cyo muri Pakistan cyita ku buzima.

Uruzinduko rwa Ambasaderi Naeem Khan, rwari rugamije guteza imbere ubufatanye hagati y’igihugu cyabo n’u Rwanda. Haganiriwe ku ngingo zitandukanye zijyanye no guteza imbere ubuvuzi binyuze mu gutanga uburezi bugezweho n’ubushakashatsi.

Ambasaderi Naeem Khan yakiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa ANTH, Dr. Areej Neyazi n’abandi bayobozi b’ibi bitaro, asobanurirwa uburyo birajwe ishinga no guteza imbere ubuvuzi budahenze buri ku rwego rwo hejuru, ari na ko bifatanya n’ibindi bihugu mu guteza imbere uru rwego.

Yatambagijwe ibice bitandukanye bigize ibi bitaro, nyuma agaragaza uburyo hari amahirwe y’ubufatanye hagati ya Pakistan na Afurika, ariko atabyazwa umusaruro.

Ati “Binyuze mu kubaka ubuvuzi bugezweho, gufatanya mu burezi, dushobora gushyiraho imishinga itandukanye iteza imbere abaturage b’u Rwanda n’aba Pakistan. Impande zombi zabyungukiramo mu buryo bukomeye.”

Yasabye Dr. Areej Neyazi n’itsinda ayoboye gusura u Rwanda, kugira ngo harebwe uburyo amahirwe y’imikorere arubarizwamo yabyazwa umusaruro.

Umuyobozi Mukuru wa ANTH Dr. Areej Neyazi na we yagaragaje uburyo barajwe ishinga no kwagura ibice bakoreramo binyuze mu bufatanye n’ibigo bitandukanye byo mu mahanga.

Ati “Dushaka ho habaho ubufatanye mu kongera ubushobozi, guteza imbere uburezi bushingiye ku buvuzi, no guteza imbere uburyo serivisi z’ubuvuzi zitangwamo. Imishinga nk’iyi yadufasha kugera ku ntego zacu no gufasha Pakistan kubonwamo umufatanyabikorwa w’ingenzi.”

U Rwanda na Pakistan bikomeje kwagura umubano mu nzego zitandukanye, by’umwihariko nyuma y’uko ibihugu byombi bifunguye ambasade muri buri gihugu, ibikorwa by’ubukungu bikaguka ndetse hagakorwa ingendo z’abayobozi hagati y’impande zombi.

Mu 2021 ni bwo Pakistan yashyizeho ambasade yayo mu Rwanda. Muri Mata 2025 ni bwo u Rwanda rwatashye ambasade yarwo muri Pakistan.

Mu mwaka ushize Ambasaderi Khan yabwiye IGIHE ko yahageze mu Rwanda ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bufite agaciro ka miliyoni 34$, ariko mu mpera za 2024 bwari bumaze kurenga miliyoni 70$.

Ubucuruzi bwinshi bwibanda ku cyayi. Pakistan ni na yo itumiza hejuru ya 60% by’umusaruro w’icyayi w’u Rwanda.Muri Mata 2025 ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’imikoranire yo guhugurana mu bijyanye na dipolomasi.

Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda, Naeem Khan, yatambagijwe ibice bigize r. Akbar Niazi Teaching Hospital

 

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments