Ubushakashatsi bwagaragaje ko Chancelier w’u Budage, Friedrich Merz, atishimiwe n’Abadage bagera kuri 62%, mu gihe 26% gusa ari bo bavuga ko banyuzwe n’uburyo abayoboye.
Ni ubushakashatsi bwakozwe na INSA ku busabe bw’ikinyamakuru Bild aho bwagaragaje ko 62% by’ababajijwe bavuze ko batanyuzwe n’imikorere ya Merz, bigaragaza ukwiyongera kw’amanota atatu ugereranyije n’ukwezi gushize, mu gihe 63% banenze ubufatanye bwa politiki ku ishyaka rya CDU n’Abasosiyalisite.
Abantu 26% gusa ni bo bashyigikiye imikorere ya Merz, naho 23% bashyigikiye guverinoma ye.
Ubundi bushakashatsi bwakozwe n’ikigo cya R+V Versicherung, bwagaragaje ko Abadage bahangayikishijwe cyane n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibindi bikoresho, ikibazo cy’abimukira n’impunzi, imisoro ihanitse n’ihungabana ry’imfashanyo za leta.
Merz, watangiye kuyobora mu kwezi kwa Gicurasi, yasezeranyije kuzahura ubukungu bwifashe nabi, kongera imbaraga z’ingabo, n’ibindi.
Ishyaka rya Alternative for Germany ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Budage, ryamaganye bikomeye icyemezo cya guverinoma cyo gukoresha amafaranga y’abasora mu gufasha Ukraine aho gukemura ibibazo by’abaturage b’imbere mu gihugu.
AfD ni ryo shyaka rya kabiri rinini mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Budage.