Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeDIPLOMACYMinisitiri Nduhungirehe yagaragaje icyafasha Commonwealth guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje icyafasha Commonwealth guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko kugira ngo ibihugu bihuriye mu Muryango w’Ibivuga Icyongereza (Commonwealth) bishobore guhangana n’ibibazo bikomeye byugarije Isi, bisabwa gukorera hamwe no gukomera ku ndangagaciro zawo.

 

Yabigarutseho mu nama ya ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bigize Commonwealth yabereye i New York ku wa 22 Nzeri 2025. Bahuye mu gihe bari bitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 80 uyu muryango umaze ushinzwe.

Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko Isi ihanganye n’ibibazo bikomeye kandi bisaba gushyira hamwe ngo bashobore kubitsinda.

Ati “Mu gihe duhanganye n’ibibazo bigoye by’Isi […] dukomere ku ndangagaciro zitugira umwe, kandi dufatanye kugira ngo abo mu gihe kizaza tuzabarage umutekano n’amahirwe.”

Commonwealth yatangaje ko abaminisitiri bongeye kwiyemeza gushyira hamwe mu gushaka ibisubizo bigamije kugera ku mahoro, gukemura ibibazo by’imihindagurikire y’ibihe, amadeni n’ubucuruzi aho ibihugu bito n’ibikennye bihabwa umwihariko.

Mu bindi biyemeje harimo gufasha ibihugu bito kuzamura ijwi ryabyo mu gushaka ishoramari n’inkunga zibifasha guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, gutura umutwaro w’amadeni no koroherezwa mu bucuruzi.

Banemeranyije ku gushyira imbaraga muri gahunda zigamije iterambere ry’urubyiruko, uburinganire n’ubwuzuzanye n’ubufatanye bugamije gushyigikira urubyiruko rurenga miliyari 1,6 rwo mu bihugu bigize uyu muryango.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments