Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAFARDC yatangaje ko mu gihe AFC/M23 itarafata Katanga ntacyo biyitwaye

FARDC yatangaje ko mu gihe AFC/M23 itarafata Katanga ntacyo biyitwaye

Umuyobozi wa Regiyo ya gisirikare ya 22, Brig Gen Eddy Kapend, yavuze ko ntacyo bitwaye igihugu kuba abarwanyi b’Ihuriro rya AFC/M23 bafata ibice bitandukanye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ashimangira ko icyaba ikibazo ari uko bafata Intara ya Katanga.

 

Ni amagambo Brig Gen Eddy Kapend yatangaje nyuma y’aho ku Cyumweru tariki 21 Nzeri 2025, AFC/M23 yigaruriye Umujyi wa Nzibira muri Teritwari ya Walungu muri Kivu y’Amajyapfo.

Brig Gen Eddy Kapend unayobora Ingabo muri Katanga yavuze ko nta mpungenge zikomeye bafite, mu gihe aka gace katarigarurirwa na AFC/M23.

Ati “Igitutu cyose kiri mu Burasirazuba bwa RDC, kitugeraho, ku buryo turamutse tutabashije guhagarikira umwanzi aho ari, nitwe ba mbere tuzaraswaho n’imbunda ze ziremereye.”

Yakomeje avuga ko AFC/M23 ishobora gufata ibindi bice ntibigire icyo bibatwara.

Ati “Dutekereza ko bashobora gufata hose, ariko mu gihe batarafata Katanga, igihugu kizabaho.”

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo imirwano yongeye gufata indi ntera hagati ya AFC/M23 n’Ihuriro ry’Ingabo za RDC.

Imirwano ikomeye yumvikanye mu duce twa Cisaza, Cibanda, Muyange, Karhuliza na Kalongo muri Kivu y’Amajyepfo, ndetse n’i Masisi na Walikale muri Kivu y’Amajyaruguru.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments