Ikigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (RFI) cyatangaje ko kigiye kwagurira amashami y’iki kigo mu turere umunani mu rwego rwo kurushaho kwegera abaturage.
Ibi byatangajwe ku wa 22 Nzeri 2025, ubwo mu Karere ka Nyagatare hatangirizwaga ubukangurambaga bwiswe ‘Sobanukirwa RFI’ bugamije kuyisobanurira abo mu nzego z’ibanze n’abandi bayobozi batandukanye.
Muri iki gikorwa, RFI iri gusobanura serivisi itanga, ikanasobanurira aba bayobozi uburyo bafasha abaturage kubona serivisi zayo mu buryo bwihuse, hagasobanurwa n’uko abayobozi bakwigisha abaturage kubungabunga ibimenyetso batabyangije.
Umuyobozi Mukuru wa RFI, Dr. Karangwa Charles, yavuze ko mu rwego rwo kwagura ibikorwa no kugeza ku Banyarwanda serivisi batanga, bagiye gushyiraho amashami umunani mu Ntara zose z’u Rwanda.
Ati “Muri gahunda ya Leta y’imyaka itanu, Guverinoma y’u Rwanda yadutegetse gushyiraho amashami hirya no hino kugira ngo tuvune amaguru abaturage cyane cyane korohereza n’abandi bafatanyabikorwa nka RIB, [tugabanya iby’uko] hashobora kuboneka ikimenyetso ahantu hari kure kikamara igihe kinini kitaratugeraho cyangwa kikaba cyahindura umwimerere.’’
Yakomeje avuga ko bigiye gukorwa kandi kugira ngo borohereze ababagana mu kubona serivisi hafi yabo muri gahunda yo gushyira umuturage ku isonga.
Ati “Ni gahunda ntakubwira ngo ni uyu munsi cyangwa se ejo ariko ni mu gihe cya vuba kuko amasezerano y’ubufatanye twamaze kuyategura turayaboherereza barimo kuyasubiramo, nibayatwoherereza tuzahita twitegura tuze.’’
Dr. Karangwa yavuze ko ayo mashami azaba ari mu turere twa Nyagatare, Kirehe, Rwamagana, Huye, Rusizi, Rubavu na Musanze. I Rusizi hazajya amashami abiri kubera imiterere y’aka Karere aho rimwe rizajya Gihundwe.
Haziyongeraho andi mashami abiri azashyirwa ku bibuga by’indege bibiri harimo icy’i Kanombe n’icy’i Bugesera mu rwego rwo kwagura ibikorwa.
Umupasiteri witwa Simarinka Sam yavuze ko muri aka Karere nihashyirwa iki kigo, bizafasha abaturage benshi bagorwaga no kuva mu Karere ka Nyagatare bagiye gushaka ubutabera i Kigali. Yavuze ko hari n’abandi batari bazi serivisi RFI itanga ariko ko ubu benshi bagiye kuzimenya bitewe n’uko zizabegerezwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Karushuga gaherereye mu Murenge wa Rwimiyaga, Ruhumuriza Benjamin we yagize ati “Twashimiye ko muri Nyagatare bagiye kuhashyira ishami. Bizadufasha mu gukemura ibibazo by’uko hari ibyaha byakorwaga ibimenyetso bigasisibiranywa ariko ubu bazajya bahita babitahura byihuse.’’
Uretse kugeza serivisi ku Banyarwanda benshi, RFI iri no mu nzira zo kwagukira mu bihugu 12 bya Afurika byamaze gusaba ko iki kigo cyakwagurirayo ibikorwa byacyo kugira ngo abaturage babyo babashe kubona serivisi zacyo mu buryo buboroheye.

