Shaffy uri mu bahanzi bagezweho mu muziki w’u Rwanda ndetse akaba amaze iminsi asohora indirimbo zigize album ye ya mbere, yateguje ibitaramo azahera mu Mujyi wa Kigali.
Ibi Shaffy yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, avuga ko imyiteguro y’ibitaramo byo kumurika album ye yamaze kuyitangira.
Ati “Ubu maze gusohora indirimbo zigera kuri eshanu zirimo Bana, Jumbe, Bailando, Totally na Serela. Ndi gutekereza uko nasohora n’izindi mu minsi iri imbere kuko ni album igizwe n’indirimbo umunani.”
Uyu muhanzi ukorera umuziki we muri Amerika yavuze ko ari kuvugana n’abategura ibitaramo batandukanye bazamufasha muri urwo rugendo, ashimangira ko bizahera i Kigali hagati y’Ugushyingo n’Ukuboza muri uyu mwaka.
Kalisa Uzabumwana Sharif umaze kwamamara nka Shaffy yatangiye umuziki mu 2019 abifashijwemo na Lick Lick, nyuma aza gusinyishwa muri ‘Rockhill,’ sosiyete ifasha abahanzi The Ben yari yatangije ari nawe wa nyuma iheruka gufasha.
Shaffy wari umaze gusohora indirimbo yise ‘Akabanga’, nyuma yo gutangira kwikorana umuziki yasohoye indirimbo zirimo ‘Sukuma’, ‘Worth it’, ‘Wine it’ n’izindi zabanjirije ‘Bana’ yabaye iya mbere ashyize hanze kuri album ye ya mbere.
