Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAAbarusiya 80% bizera ko ibivejuru bibaho

Abarusiya 80% bizera ko ibivejuru bibaho

Raporo y’Ikigo cyo mu Burusiya gikunze gukora ubushakashatsi ku byo abantu batekereza ‘Russian Public Opinion Research Center: VTSIOM’ bwagaragaje ko 80% by’Abarusiya bizera ko hari ubundi buzima inyuma y’Isi mu gihe abandi benshi bizera ko mu bantu bo ku Isi, harimo ibivejuru cyangwa se abantu baturutse hanze y’Isi.

 

Hakusanyijwe ibitekerezo by’abantu 1606 bafite imyaka guhera kuri 18 kuzamura batuye mu bice bitandukanye by’igihugu.

Hagaragajwe ko abantu bakuru ari bo benshi bizera ko ku Isi habaho ibivejuru, mu gihe abakiri bato bagishidikanya ko bibaho.

Ku rundi ruhande abagabo bagera kuri 83% ni bo bizera ko habaho ubundi buzima nyuma y’Isi kurusha abagore bangana na 76%.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abagera kuri 46% batekereza ko hari ibivejuru biza kugenzura Isi mu gihe abantu batazi ko biri kuba.

Bamwe mu babajijwe uko bakwiyumva mu gihe byaba byemejwe ko abantu batari bonyine ku Isi, muri bo 77% bagaragaje ko bafite amatsiko y’uko ibyo byagenda, 30% bagaragaza ko bagira ubwoba mu gihe 15% bagaragaje icyizere.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments