Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, aracyafitiye icyizere abakinnyi bahagarariye u Rwanda muri Shampiyona y’Isi y’Amagare, akurikije uko abakinnye mu minsi ya mbere bitwaye.
Ni mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, agaragaza ko Abanyarwanda bakunda igare bakwiriye gukomeza gushyigikira bagenzi babo.
Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera i Kigali imaze gukinwa iminsi ibiri, aho ku munsi wa mbere hakinnye abakuze mu bagore no mu bagabo, umunsi wa kabiri hakina abatarengeje imyaka 23 mu bakobwa n’abahungu. Ibyiciro byakinwe ni ugusiganwa n’ibihe ku mukinnyi ku giti cye.
Nk’uko byagaragajwe na Minisitiri Mukazayire, abakinnyi bahagarariye u Rwanda bagerageje kwitwara neza nubwo bategukanye imidali muri ayo masiganwa yose yakinwe.
Ati “Abasore n’inkumi batarengeje imyaka 23 batweretse impano n’ubuhanga mu gutwara igare, nubwo abahagarariye u Rwanda bataciye agahigo ku rwego rw’Isi.”
“Bahize benshi ku rwego rwa Afurika, bitanga icyizere cyo gukora neza kurushaho no ku rwego rw’Isi mu myaka iri imbere.”
Yakomeje avuga ko imyanya bafite kugeza ubu ituma baba mu bafite imyanya myiza ku rwego rwa Afurika, dore ko ari no ku nshuro ya mbere uyu mugabane wakiriye iri rushanwa.
Ati “Ntakirutimana Martha ni nimero ya mbere muri Afurika, Nyirarukundo Claudette ni nimero ya kabiri muri Afurika, Niyonkuru Samuel ni nimero ya gatatu muri Afurika na Tuyizere Etienne ni nimero ya kane muri Afurika.”
Mu cyiciro cyo gusiganwa n’ibihe mu bakiri bato gikinwa kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 23 Nzeri, u Rwanda rurahagararirwa na Masengesho Yvonne na Uwiringiyimana Lillian mu bangavu, mu gihe Byusa Pacifique na Ishimwe Brian baruhagararira mu ngimbi.


