Ni kenshi tujya twumva Umunya-Cameroun Charles Onana avuga cyane kuri politiki y’u Rwanda, akarunenga akivayo, ibikorwa akunze guhuriramo na Alain Foka nawe ufite inkomoko muri icyo gihugu, gusa byagera ku butegetsi bw’i Kinshasa bakabushyigikira bivuye inyuma, ari nako bica ijisho ku bibera muri Cameroun.
Bombi ni abanyamakuru bavuga ko ari mpuzamahanga, ubundi ibintu byakajyanye no gukorana ubunyamwuga, gucukumbura ndetse no gukora inkuru zikwiriye, ahantu hose ziri.
Icyakora aba siko babigenza kuko nubwo bahoza u Rwanda mu kanwa kabo, bakarubeshyera byinshi iyo mu mahanga, usanga baruca bakarumira iyo bigeze ku gihugu cyabo ndetse n’amabi akorwa n’ubutegetsi bw’i Kinshasa.
Nko muri Cameroun, Perezida Paul Biya amaze imyaka 42 ku butegetsi ndetse ari kwitegura kongera kwiyamamariza kuyobora icyo gihugu, nubwo umukobwa we, Brenda Biya, aherutse kubitera utwatsi, agasaba Abanya-Cameroun kutazamutora mbere yo kwivuguruza.
Biya ayoboye igihugu cyugarijwe n’ubushomeri mu rubyiruko, ubukungu butazamuka ku muvuduko ukwiriye, ibikorwaremezo byashaje kandi bike n’ibindi bibazo byinshi.
Ku banyamakuru mpuzamahanga, ubundi bagakwiriye kuba bakora ibiri ku rwego mpuzamahanga, ubundi ntibagatanzwe ku gukurikirana ibibera mu gihugu cyabo, cyane ko ubutegetsi bwa Biya bwakunze kuvugwaho ruswa no gusesagura umutungo wa leta.
Izo ni inkuru zemerejwe mu nkiko mpuzamahanga, ariko Alain Foka na Charles Onana ntibashobora kuzihingutsa mu kanwa kabo.
Ibi kandi ni nako bigenda ku butegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Perezida Félix Antoine Tshisekedi amaze imyaka myinshi akora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byibasira abavuga Ikinyarwanda biganje mu Burasirazuba bw’igihugu ayoboye, by’umwihariko Abatutsi, ariko ntabwo Alain Foka na Onana bajya banenga ibyo bikorwa ubundi binengwa na benshi ku rwego mpuzamahanga.
Ese ibi biterwa n’iki? Ese bahabwa ruswa nk’uko bivugwa? None niba bishyurwa kugira ngo bagoreke ukuri kw’amakuru ahari, ibi ntibibambura rya zina ry’icyubahiro ryo kwitwa abanyamakuru b’umwuga?
Nta munyamakuru ukora kinyamwuga wirengagiza ukuri kw’ibiri kuba, akakwirengagiza kubera guhabwa ka bitugukwaha.
Ku Rwanda, Charles Onana akunze kugaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe nk’uko yabyanditse mu gitabo cye ariko umwaka ushize Urukiko mu Bufaransa rwamuhamije ibyaha yari akurikiranyweho bifitanye isano no guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu rukiko yabaga ashyigikiwe cyane n’Abanye-Congo baba mu Bufaransa cyane ko yakunze kwigaragaza nk’umwanzi w’u Rwanda akaba inshuti y’akadasohoka ya RDC.
Hari inyungu nyinshi zihishe inyuma y’ukuntu aba banyamakuru batinya kuvuga kuri RDC ndetse no ku gihugu cyabo.
Kuri Onana acuruza ibitabo byinshi ku nkuru z’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ibikorwa bya politiki muri RDC.
Ugutandukira kwe gutuma ibitabo bigurisha cyane cyane mu Bufaransa n’ahandi by’umwihariko ahiganje abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda.
Mu bihugu nka RDC, bamwe mu bategetsi bishyura abanyamakuru cyangwa abanditsi ngo bagaragaze isura nziza cyangwa basebye abandi ari na byo bishobora kuba bibyihishe inyuma.
Ikindi ni uko kuvuga ibintu bisa n’ibikomeye bishobora kuba inzira yo kwishakira amaramuko kuko bituma bafatwa nk’impuguke mu karere ugasanga baratumirwa cyane kuri za radio, televiziyo, ibiganiro n’inama mpuzamahanga kandi birumvikana ko hari icyo babikuramo.
Kuvuga ku Rwanda cyangwa RDC bituma babona amahirwe yo gukorana n’abategetsi cyangwa abandi bafite ubushobozi bwo kubatera inkunga cyangwa kubaha amahirwe y’akazi cyane ko hari abishimira ko isura nziza u Rwanda rumaze kugira ku ruhando mpuzamahanga yahindana.
Ntabwo byaba ari bishya ku Rwanda kuko ni kenshi abanyamakuru bishyira hamwe bagamije gushaka amaramuko, bakavuga nabi u Rwanda ubwo abatarwifuriza ineza na bo bakabahundagazaho amafaranga.
Nta gushidikanya ko abo banyamakuru na bo baba bakurikiye amaramuko mu gusebya u Rwanda.
Ku rundi ruhande hari abavuga ko kwirinda kuvuga kuri Cameroon bibaha amahirwe yo kuba hafi y’imiryango yabo n’uburenganzira bwo kwinjira cyangwa gusoka muri icyo gihugu.
Cameroun ifite amateka akomeye yo kudaha abanyamakuru amahoro, aho abatavuga rumwe na Leta bakunze guhura n’ibibazo birimo gufungwa, kugirirwa nabi, ndetse no gukurikiranwa n’ubuyobozi.
Abanyamakuru baba hanze y’igihugu na bo bakibona ko bafite umuryango iwabo, bagomba kwirinda kuvuga ibintu byatuma imiryango yabo ihungabanywa.
Ni muri urwo rwego Foka na Onana birinda gutanga ibitekerezo bikomeye ku butegetsi bwa Biya bagira ibyo bamunenga, ariko ntibibabuza gutanga ibitekerezo ku bindi bihugu ibisa no gutokora agatotsi kari mu jisho rya mugenzi wawe wirengagije umugogo uri mu ryawe.

