Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUHuye: Imirimo yo kubaka inyubako y’ubucuruzi ya mbere nini igeze kuri 56%

Huye: Imirimo yo kubaka inyubako y’ubucuruzi ya mbere nini igeze kuri 56%

Imirimo yo kubaka inyubako ya ’Huye Business Mall’ izaba ari yo ya mbere nini y’ubucuruzi mu Mujyi wa Huye igeze kuri 56% ndetse hari bamwe mu bacuruzi batangiye gufatamo imiryango.

 

Ikibanza iyo nzu yubatswemo gifite ubuso bwa metero kare 19722, uburi kubakwaho bungana na metero kare 5600, ubundi bukaba bwaragenewe ’parikingi’, aho izaba iri hanze inazengurutse inyubako yose.

Ni mu kibanza kiri ahahoze Ibiro by’Umurenge wa Ngoma, Sitasiyo ya RIB na Polisi hamwe na Radiyo Huye. Ifite ubushobozi bwo kwakira imodoka 360 ziparitse neza.

Izaba ifite ’ascenseurs’ eshatu na ’tapis roulant’ nk’uburyo bwo kwihutisha abajya mu magorofa yo hejuru.

Yatangiye kubakwa mu 2023 ikaba izaba irimo imiryango 500 icururizwamo aho imwe muri yo yatangiye gufatwa.

Iri kubakwa n’ihuriro ryitwa ’Huye Trading Company’ rigizwe na ba rwiyemezamirimo 50 bo mu Karere ka Huye.

Ubwo Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yasuraga Umujyi wa Huye ku mugoroba wo ku wa 22 Nzeri 2025, Huye Business Mall ni imwe mu bikorwa yasuwe.

Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Huye, Bagabe Butera Gervais yagaragarije Minisitiri w’Intebe ko ubu aho iyo inyubako igeze batse ideni muri banki ngo imirimo ibashe kwihuta ku buryo mu mpera z’umwaka utaha izaba yuzuye.

Ati “Twari tutarafata ideni ariko ubu twaravuze tuti ‘reka turifate tubashe kwihutisha imirimo kandi banki yaratwemereye’. Nko mu mezi abiri ibyo biraba birangiye ku buryo mu Ukwakira umwaka utaha tuzaba tuyitaha.”

Bagabe yavuze ko iyo nyubako izubakwa mu bice bibiri, icya mbere ari na cyo kizuzura umwaka utaha kikaba ari amagorofa atatu kuri ubu kigeze kuri 56%.

Iyo nyubako ubu imaze gutwara miliyari 4.8 Frw muri miliyari 7 Frw igomba gutwara. Hamaze kubakwa igorofa ribanza n’irya mbere hakaba haburaho irindi rimwe ngo igice cya mbere kibe cyuzuye.

Ni mu gihe ikindi gice cy’amagorofa atatu azongerwaho cyo kizubakwa nyuma.

Bagabe yavuze ko iyo nyubako izaba ari igisubizo mu bucuruzi mu Mujyi wa Huye kuko ibice biyegereye kuri ubu bigoye kuhabona umuryango ariko ikazaba yihariye kwakira ibikorwa by’ubucuruzi byagutse kuko bitabonekaga muri Huye.

Ati “Imiryango yo gucururizamo hano yari yarashize ubu ntiwawushaka kuri kaburimbo ngo uwubone. Ikindi ni uko n’inzu z’ubucuruzi hano uko zubatse bitatangaga igisubizo ku buryo bwo gukora ubucuruzi bwagutse. Nk’ubu hari abantu benshi hano bashatse gutangiza ‘supermarkets’ nini ariko babura aho bakorera.”

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yasabye abo bikorera kwihutisha imirimo yo kubaka Huye Business Mall ikarangira vuba ndetse ko na Guverinoma yiteguye kubaba hafi aho bakenera ubufasha.

Ati “Utwo tubazo mujye mutubwira turebe icyo twabikoraho. Ibibazo ntimuzabyihererane na ba Guverineri barahari mujye mubabwira batubwire.”

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin ari mu ruzinduko mu Ntara y’Amajyepfo aho ari gusura ibikorwa by’iterambere bitandukanye kuva ku itariki 22-23 Nzeri 2025.

Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Huye, Bagabe Butera Gervais yagaragaje ko Huye Business Mall izuzura mu mpera za 2026
Iyi nzu izaba ifite parikingi yakira imodoka zirenga 300 ziparitse neza
Huye Business Mall yitezweho guhindura isura y’Umujyi wa Huye

 

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments