Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAPerezida Macron yahagaritswe mu mihanda y’i New York, atakira Trump kuri telefoni

Perezida Macron yahagaritswe mu mihanda y’i New York, atakira Trump kuri telefoni

Umunyarwanda yarihoreye ati “Inkoko iri iwabo ishonda umukara!” Iyo uyu mugani uba ucibwa mu Bufaransa, Perezida w’icyo gihugu, Emmanuel Macron, yari kuwucira abashinzwe umutekano bamuhagaritse ku muhanda i New York kubera ko Perezida Donald Trump yari agiye kunyuraho.

 

Wenda hari uwagira ngo ni urwenya cyangwa ikinyoma ariko ni inkuru mpamo. Ku mugoroba wo ku wa 22 Nzeri 205, Perezida Emmanuel Macron wari witabiriye Inteko Rusange ya Loni yavugiyemo ijambo ryo kwemera Leta ya Palestine, yahuye n’uruva gusenya, afungirwaho umuhanda kugeza yigendeye n’amaguru.

Byatangiye Macron ashaka kujya kuri Ambasade y’u Bufaransa muri Amerika, asanga urujya n’uruza mu mihanda rwahagaritswe.

Abashinzwe umutekano wa Macron bavuganye n’abashinzwe umutekano kugira ngo bareke yambuke biba iby’ubusa.

Amashusho agaragaza Perezida Macron yavuye mu modoka, asobanurira abashinzwe umutekano ko agiye kuri Ambasade y’u Bufaransa ariko bahita bamubwira ko yihangana kuko “Perezida agiye kuza” kandi hagomba kunyura imodoka nyinshi zimuherekeje.

Byarangiye Perezida Macron abuze uko agira, abura ayo acira n’ayo amira.

Umupolisi yabonye Macron atumva ukuntu yahagaritswe ku muhanda nka rubanda rwose aramubwira ati “Urihangana Perezida, aha hagiye guca imodoka za Perezida Trump.”

Macron yakomeje guhatiriza avuga ko ubwo atarahagera bamureka akambuka ariko abandi bamubera ibamba bamwereka ko itumanaho bambaye mu matwi ribaha amakuru.

Macron atazuyaje yahise akura telefoni mu mufuka ahamagara mugenzi we Donald Trump, amubwira ko yaheze ku muhanda.

Macron yumvikanye agira ati “Muraho neza! Uzi ibyambayeho se? Ubu ntegereje ku muhanda kubera ibintu byose byahagaritswe kubera wowe.”

Iyi mvugo igaragaza ko atishimiye ibimubayeho ariko igisubizo yahawe na Trump cyamusekeje cyane. Ikiganiro cya Trump na Macron cyakomeje agenda n’amaguru mu mihanda ya Manhattan. Nta muntu uzi neza ibyo baganiriyeho.

Nyuma y’iki kiganiro abaturage bari ku mihanda bahise batangira kumusaba ko bafatana ifoto. Guhamagara kuri telefoni igihe hari ikibazo ni imwe mu nzira Macron akoresha mu gukemura ibibazo bya politiki mpuzamahanga.

Ubusanzwe Perezida Trump iyo ari mu ngendo mu modoka, akunze guherekezwa n’imodoka ziri hagati ya 30 na 50 ariko zishobora no kurenga bitewe n’imiterere y’urugendo.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments