Urugaga rw’Abahuza b’Umwuga mu Bwishingizi (Rwanda Insurance Brokers Association), RIBA, rwashimiye serivisi zitangwa n’ibigo by’ubwishingizi, ibyahize ibindi birahembwa.
Byahembwe mu Nteko Rusange ya RIBA iba buri mwaka. Muri iri huriro, ibigo by’ubwishingizi byahize ibindi byahembwe mu byiciro bitandukanye.
Sosiyete y’Ubwishingizi, MUA Insurance Rwanda yahize izindi nk’ikigo gitanga ubwishingizi rusange.
SONARWA Life Insurance yahize izindi nk’ikigo gitanga ubwishingizi bw’ubuzima, Eden Care ihiga ibindi mu cyiciro cy’ubwishingizi bwo kwivuza.
Prime Insurance yahembwe nk’iyahize ibindi bigo by’ubwishingizi mu bijyanye no guhanga udushya, mu gihe MayFair Insurance yahembwe nk’ikigo cyita ku bakiliya neza.
Umuyobozi Mukuru wa RIBA, Mendies Mhiribidi, yavuze ko ku bantu benshi, ubwishingizi busa nk’ururimi rw’amahanga rwuzuyemo amagambo akomeye rukenera umuntu urusobanura (Umuhuza).
Ati “Ni ho abahuza mu bwishingizi baza gufasha, bagasobanurira abantu ibintu bigoye, bakabereka uburyo bwo gufata ubwishingizi bukwiye, kandi bakabahagararaho mu gihe cyose ubwishingizi bukora.”
Mendies yavuze ko urwego rw’ubwishingizi rurimo guhinduka, aho ibyago bijyanye n’ihindagurika ry’ikirere, ibitero by’ikoranabuhanga, n’impinduka z’ikoranabuhanga biri kuza mu isura nshya.
Yavuze ko bizasaba uru rwego mu gihe kiri imbere gukoresha ikoranabuhanga ryihariye, haba mu gukoresha amakuru menshi ndetse yasesenguwe mu gusuzuma ibyago no gushaka ibisubizo byihariye.
Umukozi muri Zion Insurance Brokers Ltd witwa Katabogama Jean de Dieu, amaze imyaka 20 akora akazi k’ubuhuza.
Ati “Twebwe duhuza umukiliya n’ikigo itanga ubwishingizi, dukeneye ngo ahabwe serivisi nziza, tumugira inama byanaba ngombwa tukamuhitiramo ubwishingizi afata kandi dukomeza kumuherekeza muri urwo rugendo.”
Akomeza avuga ko mu kazi bakora hakiri icyuho mu kugira ubumenyi ku bijyanye n’ubwishingizi, kuko kubyiga bisaba kubyiga hifashishijwe iya kure kandi ikiguzi ki kiri hejuru, ariho ahera asaba ko byakongerwa mu masomo atangirwa mu Rwanda.
Nteziryayo James umaze imyaka 10 akora akazi k’ubuhuza muri Alpha Insurance Brokers Ltd yagize ati “Muri iri huriro twigiramo byinshi cyane, kuko duhura n’abakiriya ndetse n’abandi dukora bimwe tukabasha kwigiranaho.”
Nteziryayo nawe agaragaza hakenewe ubukangurambaga kugira ngo urubyiruko rwisange mu mwuga w’ubuhuza kuko imibare ikiri mike, anahamya ko kwiga aya masomo bihenze kuko bisaba kujya kuyigira hanze y’u Rwanda.Bimwe mu bigo bibarizwa muri RIBA harimo Liaison Insurance Brokers Ltd, Zion Insurance Brokers Ltd, Safe Insurance Brokers Ltd, Alpha Insurance Brokers Ltd, Connect Insurance Brokerage Services Ltd, Cuzo Insurance Brokers Ltd, Ascoma Rwanda Ltd, Global Risk Insurance Brokers Ltd na Falcon Insurance Services Ltd, Stapple Brokerage Ltd, Alliance Insurance Brokers Ltd, Zamara Actuaries-Administrators and Insurance Brokers na Mirka Insurance Services Ltd.





