Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri kureba uburyo bukwiriye bwo gushyiriraho ibihano bikomeye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC).
Ibihano bishobora kuzaba ari byo bikomeye iki gihugu gishyiriyeho uru rukiko ruherereye i La Haye mu Buholandi.
Ni ibihano biri gutegurwa mu gihe Amerika iherutse guhana abandi bakozi ba ICC. Washington yashyize Umucamanza Kimberly Prost ku rutonde rw’abafatiwe ibihano kubera ko yemeye iperereza rya ICC ku myitwarire yaranze zimwe mu Ngabo za Amerika muri Afghanistan.
Umucamanza Nicolas Yann Guillou we yashyiriweho ibihano kubera gusohora impapuro zo guta muri yombi Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, hamwe n’uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo z’iki gihugu, Yoav Gallant, bashinjwa ibyaha by’intambara muri Gaza.
Kuri urwo rutonde hongeweho abashinjacyaha bungirije barimo Nazhat Shameem Khan na Mame Mandiaye Niang na bo bashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano kubera ko bashyigikiye izo mpapuro zo guta muri yombi abo bayobozi.
Gufatira ibihano urukiko rwose bishobora gutuma imirimo yarwo yose ihagarara bijyanye no kubura ayo kwishyura abakozi, kugira uburenganzira kuri serivisi za banki n’uburyo bw’ikoranabuhanga butandukanye.
Umwe mu bayobozi ba Amerika bavuze ko nubwo hari gutegurwa uburyo iyo gahunda yashyirwa mu bikorwa, nta cyemezo kirafatwa.
Bivugwa ko mu kwitegura ibyo bihano, ICC yatangiye kureba uko yahemba abakozi bayo mbere kugeza umwaka wa 2025 urangiye, no kureba ubundi buryo bwo guhanga na byo.
ICC yahise itegura inama z’igitaranganya n’abadipolomate bo mu bihugu binyamuryango, harebwa ingaruka ibyo bihano bizagira.
Ibihugu binyamuryango 125 bibarizwa mu rukiko byagaragaje ko bitishimiye uyu mwanzuro wa Amerika bigaragaza ko byiteguye kuzagaruka kuri iyi ngingo mu Nama y’Inteko Rusange ya Loni.