Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGANta n’iyo dukeneye - Corneille Nangaa ku wamubajije niba u Rwanda ruha...

Nta n’iyo dukeneye – Corneille Nangaa ku wamubajije niba u Rwanda ruha AFC/M23 inkunga

Umuhuzabikorwa w’ihuriro AFC (Alliance Fleuve Congo) ryibumbiyemo imitwe ya politiki n’iyitwaje intwaro nka ARC/M23, Corneille Nangaa, yongeye gutera utwatsi abavuga ko bahabwa inkunga n’u Rwanda ko nta n’iyo bakeneye.

 

Yongeye gushimangira ko intego yabo ari ukujya i Kinshasa gukuraho Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC,
Félix Tshisekedi.

Yabibwiye Umunyamakuru wa CNN, Larry Madowo, ubwo yasuraga Uburasurazuba bwa RDC. Nangaa ati “Tuzajyana n’abaturage bacu ba Congo, turi Abanye-Congo.”

Nangaa yongeye gutera utwatsi ibyuko bafashwa na Leta y’u Rwanda agaragaza ko izo ari imvugo za Tshisekedi n’abambari be zigamije kubasebya. Ati “Nta kintu dukura ku Rwanda. Ndetse nta kintu dukeneyeyo.”

Inshuro nyinshi abo mu Burengerazuba bw’Isi cyane cyane cyane Umuryango Human Rights Watch (HRW) bikunze gusohora raporo nyinshi zirushinga kutubahiriza uburenganzira bwa muntu mu bice igenzura.

Ku wa 20 Kanama 2025, uyu muryango washinje M23 kwica abaturage barenga 140 mu duce twegereye Pariki y’Igihugu ya Virunga.

Nangaa abajijwe kuri izo raporo n’izindi zazibanjirije, yavuze ko ari ibinyoma bidafite aho bishingiye, bigamije gusiga icyasha AFC/M23.

Ati “Sinemera ndetse namaganye izo raporo kuko ni icengezamatwara aturuka i Kinshasa. Ababivuga barabyishyuriwe.”

Mu ntangiriro za 2025 ni bwo M23 yafashe Umujyi wa Goma n’uwa Bukavu, ifatwa nk’imirwa mikuru y’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.

Abajijwe niba batava muri ibi bice bagenzura binyuze mu masezerano y’amahoro runaka, Nangaa yavuze ko byakorwa mu gihe ayo masezerano yaba akemura ibibazo Abanye-Congo bihereye mu mizi nta kabuza babikora.

Ati “Niba byakemura umuzi w’ikibazo nta na kimwe tutarekura. Ibintu bikarangira.”

Leta Zunze Ubumwe za Amerika iherutse gutangaza ko zamaze gutegura umushinga w’amasezerano y’ubufatanye mu by’ubukungu y’u Rwanda na RDC, arimo no kubyaza umusaruro ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Icyakora Nangaa yavuze ko “Tshisekedi nta kirombe cy’amabuye y’agaciro na kimwe afite. Nta kintu afite ni umujurura”.

Abajijwe niba Tshisekedi ari kubeshya Donald Trump yitwaje amabuye y’agaciro, Nangaa yagize ati “Ni byo ari kugerageza gukora.” Madowo ati “[Tshisekedi] azabigeraho?” Nangaa ati “Simbizi”.

Nangaa yakomeje avuga ko mu biganiro by’amahoro biherutse kubera muri Amerika, hirengajijwe impamvu muzi z’intambara imaze imyaka agahishyi mu Burasirazuba bwa RDC.

Ati “Sinemera ubutegetsi bwa Tshisekedi. Ibyo yasinya byose ntibindeba. Ubutegetsi bwe ntibwemewe n’amategeko. Ntabwo ahagarariye RDC. Ibyo bazashyiraho umukono hariya, noneho ntitubigiremo uruhare, nti bitureba. Ntituzabyemera.”

AFC/M23 ikomeje kongera ubushobozi n’imbaraga mu bikorwa byayo. Mu minsi ishize uyu mutwe wungutse abarwanyi bashya 7.437 bari bamaze amezi atandatu batorezwa mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Barimo abahoze ari abasirikare ba RDC n’abo mu mitwe igize ihuriro Wazalendo babiyunzeho ubwo bafataga imijyi irimo Goma na Bukavu.

Gen Maj Makenga yamenyesheje aba barwanyi ko bahawe iyi myitozo kugira ngo babohore igihugu cyabo kuko ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi bukomeje kwica abaturage bubazira ubwoko bwabo, gusenya imidugudu yabo, kandi ko bwasenye igisirikare cy’igihugu.

Mu ntangiriro za Nzeri 2025, Gen Maj Makenga yagaragaje ko abarwanyi ba M23 bafite intego yo gufata indi mijyi ikomeye ya RDC irimo Kalemie mu ntara ya Tanganyika, Kisangani mu ntara ya Tshopo na Kindu muri Maniema, kandi ko kugira ngo ibyo bishoboke bisaba kubona abanyamuryango bashya.

Corneille Nangaa yamenyesheje abarwanyi bashya ko uretse iyi mijyi, M23 izabohora n’indi irimo Lubumbashi mu ntara ya Haut-Katanga, Mbandaka muri Equateur n’umurwa mukuru wa RDC, Kinshasa.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments