Mu mwaka wa 2024, u Rwanda rwihaye intego yo kongera umusaruro uva mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ukava kuri miliyari 1,1$ ukagera kuri miliyari 2,2$ bitarenze umwaka wa 2029, bigizwemo uruhare n’abayacukura.
Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko iyi ntego izagerwaho binyuze mu kongerera agaciro ayo mabuye.
Ati “Biteganyijwe ko amafaranga akomoka ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro yoherezwa mu mahanga azava kuri miliyari 1,1$ akagera kuri 2,2$. Ibi bizagerwaho binyuze mu guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bukorwa kinyamwuga kandi butangije ibidukikije.”
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), muri Werurwe 2025 cyatangaje ko muri Mutarama 2025, umusaruro w’amabuye y’agaciro mu Rwanda, wiyongereyeho 4,3% ugereranyije na Mutarama 2024.
Ibi byerekana ko u Rwanda rukataje mu kugera ku ntego rwihaye, gusa abakora mu bucukuzi bw’amabuye na bo ntibasinziriye kuko bari gukora ibishoboka ngo iyi ntego igerweho.
Sosiyete ya DUMAC ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bugezweho mu Karere ka Rwamagana, ni yo yahize izindi mu 2024 mu kohereza umusaruro w’amabuye y’agaciro ku isoko mpuzamahanga.
Kwizera Jean Bosco uyobora iyi sosiyete yavuze ko babikesheje gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bugezweho, kugira ngo bongere umusaruro wabo.
Ati “Twatangiye ducukuza udupiki n’inyundo ni byo byatumaga umusaruro wacu utazamuka vuba, ariko aho twaboneye ibikoresho by’ikoranabuhanga, imashini zitandukanye yaba izifungura imicanga n’izindi, ni ho umusaruro wacu wazamutse cyane.”
Icyakora nubwo umusaruro w’amabuye y’agaciro wazamutse, haracyari ikibazo cy’amabuye asigara mu bisigarizwa by’umucanga angana na 60% y’amabuye yose yakabaye akurwa mu mucanga.
Hubakimana Thomas uyobora Big Mining Company Ltd yo mu Karere ka Ruhango icukura Gasegereti na Koruta, yabwiye RBA ko ari ikibazo gihangayikishije gusa bagiye gukora uruganda ruyungurura ibisigazwa by’umucanga rugakuramo ya mabuye aba yasigayemo.
Ati “Turi muri gahunda yo gushyiraho uruganda rwo gufata amabuye asigara muri biriya bisigazwa by’umucanga, buriya twasanze dufata 40% ni kuvuga ngo amabuye mato yose aragenda.”
“Dushaka gukora uruganda ruyungurura wa musaruro watakaraga ku munsi ku buryo tubona nka Toni ku munsi tuyikuye muri bya bisigazwa.”
Amwe mu mabuye u Rwanda rwongerera agaciro akoherezwa mu mahanga harimo Zahabu, itunganyirizwa muri Gasabo Gold Refinery na Gasegereti itunganywa na LuNa Smelter.