Perezida Donald Trump yongeye kugaragaza gushidikanya kwe ku birebana n’ihindagurika ry’ibihe avuga ko ari ubutekamutwe bukomeye ku Isi, ubwo yagezaga ijambo ku Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa Kabiri.
Abahanga bavuga ko ihindagurika ry’ibihe ari impamo, rifite inkomoko ku bikorwa bya muntu kandi rikomeje kuba ribi kurushaho. Bagaragaza izamuka ry’ubushyuhe, imiyaga ikaze ndetse n’iyonga ry’urubura nk’ibimenyetso bifatika. Inzego zirimo Loni zigaragaza ko kudahita hafatwa ingamba byazagira ingaruka zikomeye ku Isi no ku bantu bayituye.
Trump yamaze iminota myinshi ingana na kimwe cya gatatu cy’ijambo rye ry’amasaha hafi yose, agaruka ku ihindagurika ry’ibihe, anenga cyane Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ku byemezo wafashe bigamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere, avuga ko byashegeshe ubukungu bwawo. Yaburiye kandi ibihugu byashoye imari nyinshi mu ngufu zisubira ko bizahura n’ibibazo bikomeye by’ubukungu.
Yagize ati “Mu by’ukuri, ni ubutekamutwe bukomeye ku Isi. Ibyo Loni n’abandi benshi bamaze igihe bavuze, kenshi babiterwa n’impamvu mbi, byose byari ibinyoma…Ibyo byose byatekerejwe n’abantu b’injiji byashegeshe ubukungu bw’ibihugu byabo, bibabuza n’amahirwe yo gutsinda.”
Trump akimara gufata ubutegetsi muri Mutarama, Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahise yongera gutangaza ko yikuye mu masezerano ya Paris yo mu 2015, yashyizweho umukono n’ibihugu 195 bigamije kugabanya izamuka ry’ubushyuhe bw’Isi ritarenza dogere celsius 1.5. Uko kubivamo kwabashyize mu ruhande rumwe na Yemen, Iran na Libya.
Ubuyobozi bwe buri gushyira mu bikorwa gahunda yise “energy dominance” igamije kongera umusaruro no kohereza hanze peteroli, gazi, amakara ndetse n’ingufu za nuclear, mu gihe ingufu zisubira ziri kugenda zisigara inyuma, n’ubwo zigaragaza ko zishobora guhatanira isoko mu buryo bw’igiciro.