Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda na Misiri bifite amahirwe menshi y’ishoramari ashobora kubyazwa umusaruro, ndetse ubutaka ibihugu byombi byahanye buzafasha buri ruhande kwagura isoko rugeraho mu karere.
Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa 23 Nzeri 2025, mu ruzinduko Perezida Kagame yagiriye mu Misiri.
Perezida Kagame yabanje kugirana ibiganiro na Mugenzi we wa Misiri Abdel Fattah Al-Sisi, bikurikirwa n’ibyahuje abakuru b’ibihugu byombi n’amatsinda y’abayobozi bari kumwe.
Amasezerano amaze gushyirwaho umukono, Perezida Kagame yavuze ko Misiri ari umufatanyabikorwa mwiza kandi ubufatanye bw’ibihugu byombi bugenda bwiyongera, ari na cyo cyagejeje mu masezerano yashyizweho umukono.
Ati “Amasezerano yasinywe uyu munsi yubakiye ku musingi ukomeye twubatse kera. Dufatanyije turi kubaka ikigo kigezweho cyo kuvura indwara z’umutima i Kigali, kizateza imbere ubuvuzi bw’indwara z’umutima mu Rwanda no hanze yarwo.”
Amaserano yashyizweho umukono arimo ayo guteza imbere ishoramari hagati y’impande zombi, imicungire y’amazi, guhana ubutaka ku mpande zombi, no guteza imbere imijyi n’imiturire.
Perezida Kagame yashimangiye ko “Ubu bufatanye bwongererwa imbaraga n’uburezi no kongerera ubushobozi abakozi. Misiri ikomeza guha amahugurwa ahanitse abaganga b’Abanyarwanda. Perezida, ndifuza kugushimira ku bufasha bwa Misiri.
Yavuze ko u Rwanda na Misiri bifatanya cyane mu byerekeye imiti n’ibikoresho bikenerwa mu buvuzi, kandi ibipimo by’ubuziranenge bigahurirwaho.
Ati “Mu Rwanda twaguye uburyo abantu bagezwaho serivisi z’ubuvuzi kandi zifite ireme, dutangiza ikorwa ry’inkingo dufatanyije n’abafatanyabikorwa.”
Perezida Kagame yahamije ko urwego rw’ubuvuzi n’ibigo bikora muri iyi ngeri ari abafatanyabikorwa beza b’u Rwanda “kandi twifuza gukorana ibiruseho.”
Ati “Twizera ko hari amahirwe menshi ibihugu byacu byombi bishobora kubyaza umusaruro kugira ngo duteze imbere umubano wacu mu by’ubukungu. Ni yo mpamvu abikorera bacu n’abashoramari bahuye muri uru ruzinduko, u Rwanda na Misiri bisangiye inyungu mu gutunganya ibiribwa, ibyo kwakiraba abantu n’ikoranabuhanga rihanitse n’ibindi.”
“Guhana ubutaka hagati y’u Rwanda na Misiri ni ikintu gikomeye kizafasha ibihugu byacu kugera ku masoko yagutse mu karere.”
Perezida Kagame yashimangiye ko Umugabane wa Afurika ugira amahirwe yo kuba ufite umutungo kamere mwinshi ariko hakenewe ko utunganywa kugira ngo ushobore kubyara umusaruro ufatika.
Ati “Tugomba gutunganya ibikoresho by’ibanze bikavamo ibikoresho bifite agaciro.”
Yashimangiye ko impande zombi zizakomeza kubakira ku bufatanye n’ubwumvikane bushingiye ku mibereho ya buri gihugu, hagamijwe iterambere rirambye kandi rifasha abaturage ba buri gihugu batera imbere.
Ku wa 22 Nzeri 2025 kandi abashoramari n’abacuruzi bo mu Rwanda n’abo mu Misiri bakora mu bijyanye n’ubwubatsi, inganda zikora imiti n’ibikoresho byo kwa muganga no mu buhinzi bahuriye hamwe i Cairo mu nama y’ishoramari ya mbere.
U Rwanda na Misiri biheruka gusinya amasezerano mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, ubwikorezi, ubucuruzi n’andi yasinywe ku wa 12 Kanama 2024.
Muri aya masezerano kandi ni bwo impande zombi ziyemeje guhana ubutaka buzakorerwaho ubucuruzi, u Rwanda rwemererwa ubutaka mu Misiri na rwo rutanga ubutaka kuri icyo gihugu. Ubutaka u Rwanda rwahaye Misiri bungana na hegitari 10 buri mu karere ka Kirehe, hafi y’umupaka w’u Rwanda na Tanzania.
U Rwanda na Misiri bifitanye umubano mwiza, n’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi n’ishoramari, ubuvuzi, urwego rw’ingabo, ibikorwaremezo n’uburezi.