Uwahoze ari Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Johan Swinnen, yongeye kurya indimi abajijwe ku kuba harateguwe umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda no gukwirakwiza imvugo z’urwango.
Ni ibishingiye ku buhamya bwe yatanze mu Rukiko rwa Rubanda rw’Ubujurire mu Bufaransa rukomeje kuburanisha urubanza rwa Dr. Munyemena Sosthene wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi agakatirwa imyaka 24.
Johan Swinnen yabaye Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda mu 1990 kugeza mu 1994.
Akunze gutangwa n’abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi baburanishiriza mu Bubiligi ngo abe umutangabuhamya mu rukiko.
Kuri iyi nshuro yongeye kubazwa ibibazo bitandukanye birimo ibirebana n’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, imvugo z’urwango zari zihamagarira Abahutu kwanga Abatutsi n’ibindi bitandukanye.
Ubwo yatangiraga kubazwa, Swinnen yavuze ko Jenoside yise iy’Abanyarwanda ivugwa nabi ndetse ko benshi batazi ukuri ngo kuko ikoreshwa nko guharabika ubutegetsi bwa Habyarimana Juvenal.
Yavuze ko yatangiye kubona impinduka mu 1990 aho igihugu cyari gitangiye kwinjira muri Demokarasi ariko ngo ikibazo gikomeye cyari impunzi z’abanyarwanda zashakaga gutahuka kandi barihuje mu myaka 1987 na 1988 nk’Umuryango wa FPR.
Yanerekanye ko Guverinoma yari iriho icyo gihe yagiye igaragaza ko itari yiteguye kwakira impunzi z’abanyarwanda zari mu mahanga mu gihe zaba zitahiye rimwe.
Impunzi zivugwa ni Abanyarwanda bari barahunze ibikorwa by’urugomo, ubwicanyi n’ibindi bishingiye ku ivangura ry’amako byari byarabaye mu Rwanda guhera mu 1959, 1973 n’indi myaka uko yagiye ikurikirana.
Abo nyuma yo gusaba ko batahuka mu rwababyaye bakabwirwa ko igihugu cyuzuye, bishyize hamwe ari bwo hashinzwe Umuryango wa FPR Inkotanyi.
Uyu mutangabuhamya yavuze ko ibitero bya FPR mu 1990 byatumye abantu benshi bava mu byabo akavuga ko hari hakwiye kubaho iperereza Mpuzamahanga ku gitero cyo ku wa 6 Mata 1994 yita ko gishobora cyarabaye imbarutso ya Jenoside.
Yavuze ko hari ibibazo byinshi bidafitiwe ibisubizo, ageze ku bijyanye no kuba jenoside yarateguwe avuga ko bishoboka ko yaba yarateguwe ariko ko ntabyo we yari azi.
Perezida w’Urukiko yamubajije niba amakuru yakiraga nka ambasaderi yari ateye ubwoba, atangira asubiza ko RTLM yatangiye gukora mu 1993 nyuma y’ibiganiro by’amahoro bya Arusha ndetse ko Ambasade yakoze iperereza ishaka kumenya ikibyihishe inyuma ariko yirinda kugaragaza ibyavuye muri ubwo bushakashatsi.
Ubwo yabazwaga ku bijyanye no kuba nyuma y’ihanurwa ry’indege harahise hashyirwaho za bariye nk’ikimenyetso ko Jenoside yaba yari yarateguwe, we yavuze ko kuba zarahise zishyirwaho vuba bigaragaza ko sosiyete yari ishyize hamwe kandi ibikorwa by’ubwicanyi byari bimaze gufata indi ntera.
Ku bijyanye n’imvugo z’urwango by’umwihariko amategeko 10 y’Abahutu, Swinnes yemeje ko atari akwiye ndetse yari ateye ubwoba ariko avuga ko ari ibintu byari bimaze igihe byaranditswe.
Abajijwe ku bijyanye n’imikoranire na Guverinoma yiyise iy’abatabazi, Swinnes yemeje ko ku wa 9 Mata 1994 bamwe mu bayigize bagiranye ibiganiro bigamije gusaba ubufasha u Bubiligi.
Perezida w’urukiko kandi yakomeje kumuhata ibibazo ku bijyanye no kuba iyo Guverinoma yari igizwe n’abajenosideri, asubiza ko yabuze ubushake bwo guhagarika ubwicanyi, ntiyakoze ibihagije byo gukumira ukwiyongera kw’ibi bikorwa.
Yakomeje ashimangira ko ikosa iyo guverinoma yakoze rikomeye ari ubwo yashishikarizaga abantu gukora Jenoside.
Yasoje avuga ko u Bubiligi butigeze bushaka gukorana n’iyo guverinoma yiyise iy’abatabazi ngo kuko itari izwi.
Yongeye kubazwa ku bijyanye n’ubushake bwo gukora Jenoside byari mu bagize Guverinoma y’abatabazi yibanda cyane ku mvugo zishyigikira ingengabitekerezo ya Jenoside yise ko zari zikakaye avuga ko ibiganiro mpaka bya politiki nabyo byari nk’uburozi.
Ku bijyanye n’urwango rwari rufitiwe Abatutsi yakomeje kugenda abikwepa ariko Perezida w’urukiko akomeza gutsimbarara kuri icyo kibazo agira ati “Byari bimeze bite ku rwango rwari rufitiwe Abatutsi? Hari imvugo z’urwango zibasiraga Abatutsi?”
Amb. Swinnen yavuze ko yagiye yumva imvugo z’urwango kuri RTLM, ku bitangazamakuru n’inyandiko zibasira Ababiligi akomeza gutsimbaraga no ku mvugo z’urwango zibasiraga Abahutu batari mu mujyo umwe n’ubutegetsi.
Kuri Munyemana, yavuze ko atamuzi ngo kuko bahuye bwa mbere ubwo yari agiye gutanga ubuhamya mu iburanisha ribanza, ariko ko Dr. Munyemana hari ibaruwa yashyizeho umukono mu 1993 mbere yo gushyigikira Guverinoma y’Abatabazi.
Ngo muri iyo baruwa, Dr. Munyemana yavugaga ku bijyanye no kubahiriza amategeko n’inzira za demokarasi yerekana ko igihugu gikwiye gushyiraho umuntu utagirana amakimbirane n’ishyaka rye.
Abahagarariye Ubushinjacyaha na bo bahawe umwanya wo guhata ibibazo umutangabuhamya, bigera aho abazwa ku bitero byo ku ya 4 na 5 bikozwe na guverinoma, avuga ko atamenye ko byari umwitozo ngiro ahubwo ko Leta yashakaga ko bizera ko FPR iri muri Kigali kugira ngo hatabwe muri yombi abitwaga ibyitso.
Yakomeje guhatwa ibibazo ariko ibyinshi akabisubizo mu mvugo zijimije aho Ubushinjacyaha bwavugaga ko ari gukoresha politiki nyinshi mu gusubiza.